Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umudayimoni w’inzoka yateye pasiteri ku ruhimbi

Ubwanditsi , September 2018

Abayoboke b’itorero Greater Grace Batunguwe n’inzoka yaje ku ruhimbi ubwo Pasiteri yari arimo kwamagana amadayimoni bibaza impamvu aho kugirango igende ahubwo iri kuza,ari nabwo benshi bahise bahamya ko ahubwo yaba ari umudayimoni.

Iyo nzoka yuari iteye ubwoba

Nkuko tubikesha ikinyamakuru.Naij.com Kuri iki cyumweru mu Itorero Greater Grace Deliverance Ministry riherereye mu gace ka Kakuri muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, ubwo Pasiteri Naphthali Biem muri iryo torero yari atangiye gusenga yirukana amadayimoni, maze inzoka iza ku ruhimbi ubwo abakirisitu bari barimo kwamururwaho imyaku n’imyuka mibi, bituma ahubwo bagwa mu kantu.

Muri aya materaniro , iyo nzoka yateye aba bakiristu gukeka ko pasiteri wabo yaba akorana n’amadayimoni.

Iyi nzoka yabanje kubonwa n’abadiyakoni bahita bavuza induru kugira ngo Pasiteri ahagarare gusenga bityo itagira uwo irya, maze pasiteri ntiyabyitaho akomeza gusenga, avuga ko atazi iyo yaturutse cyane cyane ko nta bihuru byegereye urwo rusengero.

Abakiristu bikanze bikomeye

Aganira n’umunyamakuru Yagize ati “Ni ibintu ntazi iyo byavuye kandi biherekejwe na Satani. Ntabwo nigeze mbona ibintu nk’ibi mu myaka 30 maze mu murimo w’Imana. Mwitegereje neza nta bihuru mwabona bikikije aho turi, uko iyi nzoka yaje rero na n’ubu ni amayobera. abanzi bacu baracyakora ariko ni twe tugomba gutsinda. Imana ishimwe ko nta muntu yariye.”

Nyamara n’ubwo yavuze gutya ntago abayoboke bigeze bizera ibyo yavuze ahubwo bakomeje kuvuga ko yaba akorana n’Amadayimoni.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO