Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umubyeyi umaze imyaka 5 atwite inda yanze kuvuka atanahaguruka yakozweho n’amasengesho y’umukozi w’Imana bitangaza benshi -Amafoto

Ubwanditsi , 30 January

Umubyeyi yabonye Bishop Harerimana Jean Bosco ari kubwiriza kuri Televiziyo maze igihe cyo gusengera abarwayi kigeze nawe arizera bituma abasha guhaguruka nyuma y’imyaka isaga itanu amaze atwite inda yaranze kuvuka yajya no kwamuganga ntibayibone .

Byabaye igitangaza gikomeye kubitabiriye amasengesho y’ibitangaza no kubohoka abera mw’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda kw’ishami ry’i Nyamirambo aba buri wa gatatu ,ahaje umubyeyi utwite inda amaranye imyaka 5 ayitwite yaranze kuvuka ndetse akaba ataragihaguruka ahagurutswa no kubona umukozi w’imana ari kubwiriza kuri Televisiyo maze aza mu rusengero ngo asengerwe maze umukozi w’Imana amubwirako Imana yatumye abasha guhaguruka igiye no gutanga ibise akabasha kubyara.

Uyu mubyeyi mu buhamya yitangiye yavuzeko yatwaye inda akaba ayimaranye imyaka 5 adahaguruka maze abonye umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco abwiriza kuri Television ahita ahaguruka maze bukeye mu gitondo aza gusenga ,umukozi w’Imana amubwirako Imana yamuhagurukije iremye igitangaza munda ye maze imyuka mibi yatumaga inda y’umwana itavuka ikurwaho.

Mu buhamya uyu mubyeyi yatanze yakomeje avugako yasamye inda mu mwaka w’i 2014 ajyerageza kujya kwa muganga inda abaganga ntibayibone nyamara agaragara nk’utiwte noneho we yakwisuzuma akabana aratwite ariko kubyara bikanga bikananirana .


Bishop Harerimana Jean Bosco yafashe umwanya asengera uyu mubyeyi amubwirako azagaruka aje gushima Imana

Bishop Harerimana Jean Bosco yahamagaye umuntu waba uzi uyu mubyeyi maze haza umutangabuhamya avuga ukuntu uyu mubyeyi amaze imyaka itanu atwite inda yanze kuvuka ati :"Uyu mubyeyi ndamuzi amaze imyaka itanu atwite kuko kuva yasama inda njyewe mbyaye kabiri.

Yakomeje agira ati :"Mu by’ukuri nta nubwo yaragihaguruka kuko mu minsi ishize nibwo yampamagaye ambwirako ko yabonye umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco mu kiganiro kitwa Ijambo ribohora akorera kuri Tv One buri wa kabiri kuva kw’isaha ya saa yine kugera saa tanu (10h00-11h00) maze asengeye abantu nawe arizera ahita abasha guhaguruka hirya y’igihe kinini cyari gishize atwite atabasha kuva aho ari ".

Uyu mutangabuhamya yakomeje avugako uyu mubyeyi umaze imyaka itanu atwite ariwe wamuraritse ngo bazane gusenga uyu munsi ati:"Twazanye nanjye mfite umwana urwaye,rwose nukuri niwe wanteye intege kandi ndizerako Imana yamuhagurukije igiye no kumuha ibise akabyara ndetse n’umwana wanjye nazanye arwaye nizeye ndashidikanya ko akize".





Uyu mubyeyi utwite amaranye imyaka itanu inda yaranze kuvuka aha yatangaga ubuhamya bw’ukuntu yabashije guhaguruka maze BIshop aramusengera


Ufite Microfone niwe watangaga ubuhamya bw’ibyazi kuri uyu mubyeyi utwite ndetse nawe uyu mwana akikiye ararwaye yari yaje kumusengeshereza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO