Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uko wagura tike yo kwinjira mu gitaramo cya Israël Mbonyi

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Umuhanzi Israël Mbonyi agiye gukorera igitaramo cy’amateka azafashwamo n’abaramyi Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye mu Karere ka Huye ahari Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Iki gitaramo cyahawe izina rya “IsraelMbonyi Live Concert in Huye’, giteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020, mu cyumba cy’imikino n’imyidagaduro cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye [Grand Auditorium].

Ni ubwa mbere Israël Mbonyi akoreye igitaramo hanze y’Umujyi wa Kigali. Kizatangira saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.

Kwinjira muri iki gitaramo ku banyeshuri bagura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, barayahabwa ku 2000Frw naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe izaba igura 3,000 Frw.

Abandi batari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku munsi nyirizina w’iki gitaramo, itike bazayigura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).

Kuri ubu ushobora kugura itike kuri Airtel Money aho ujya muri telefone yawe ukandika *500*4*2*1# ugakurikiza amabwiriza.

Kuri Code ukoresha; 1stones hanyuma ugashyiramo agaciro k’itike ishaka kugura (2000Frw cyangwa 5000Frw) hanyuma ugashyiramo umubare w’ibanga, ubundi ugakanda kuri #.

Kugura itike mbere y’igitaramo ni byo byiza ndetse biranahendutse dore ko ku munsi w’igitaramo itike ya macye izaba igura 3,000Frw. Abahanzi Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye bazafasha Mbonyi mu gitaramo afite i Huye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO