Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uko umugore wa Musenyeri Dr Mbanda yamusohokanye mu rugo byazamuye amarangamutima y’abakoresha inkoranyambaga

Editorial , 1 month ago

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakozwe ku mutima n’uburyo Umuryango w’Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda Archbishop Dr Laurent Mbanda uri gushyira mu bikorwa gahunda yashyizweho yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Koronavirus.

Ku wa 21 Werurwe 2020, nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rikubiyemo ingamba zo kubahiriza mu rwego rwo kurwanya ihererekanya ry’icyorezo cya COVID 19.

Muri izo ngamba harimo kuba abanyarwanda bose basabwa kuguma mu ngo zabo hirindwa ingendo zitari ngombwa kugira ngo badahura n’abafite iki cyorezo bakaba bakwanduzanya, ibikorwa bihuza abantu byarahagaze ndetse n’imipaka irafungwa hagamije gukumira COVID19.

Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego zirimo Polisi y’Igihugu zikomeje gusaba abanyarwanda kubahiriza aya mabwiriza kugira ngo gukumira iki cyorezo bikorwe vuba abantu basubire mu buzima busanzwe.

Ku wa 29 Werurwe nibwo Bishop Dr Mbanda yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Twitter ayaherekeza ubutumwa bw’uko umugore we yamutunguye akamusohokana mu rugo mu rwego rwo kubahiriza aya mabwiriza.

Yagize ati “Umugore wanjye yansabye kwambara ngo dusohokane mu ijoro! Ubwo namubwiraga ko bitemewe, yarambwiye ati wowe ambara uyu munsi! Twicaye ku ibaraza ryacu dusohokana ku mugoroba.”

Ubu butumwa bwa Musenyeri Dr Mbanda kuri ubu bumaze gukundwa n’abasaga ibihumbi 33 mu gihe abasaga 100 batanze ibitekerezo naho abandi 200 babusangiza ababakurikira.

Abagiye batanga ibitekerezo bakomeje gushimira igikorwa Musenyeri yakoze bavuga ko ari intangarugero kandi n’abandi bakwiriye kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO