Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uko Musenyeri Hakizimana Célestin yabashije kurokora Abatutsi basaga 2000 bari bahunguye muri Saint Paul

Editorial , 1 month ago

Kuva ku wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti zabo bifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igasiga abasaga miliyoni bishwe mu minsi 100.

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe n’ubuyobozi bubi bwariho, abaturage bigishwa amacakubiri, urwango bamwe batozwa kwica itariki ya 7 Mata 1994, igeze batangira gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

N’ubwo Jen0side yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’ingeri nyinshi z’abanyarwanda ariko hari abandi bagerageje gusigasira ubunyarwanda bagira uruhare n’umutima ukomeye wo kurokora abahigwaga.

Musenyeri Hakizimana Célestin ni umwe muri abo banyarwanda banze gutatira umuco wahoze ubaranga ndetse kuri ubu yabiherewe igihembo agirwa Umurinzi w’Igihango.

Jenoside yakorewe Abatutsi ijya gutangira yari umupadiri ushinzwe amashuri Gatolika muri Arikidiyosezi ya Kigali anacumbitse mu Kigo cyitiriwe Mutagatifu Pawulo [Centre St Paul].

Yari abimazemo imyaka itatu dore ko yahawe ubupadiri ku wa 21 Nyakanga 1991.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda, Musenyeri Hakizimana kuri ubu uyobora Diyosezi ya Gikongoro yagarutse ku nzira y’inzitane yanyuzemo n’uburyo yarokoye bamwe mu batutsi bari bahunguye muri St Paul.

Hakizimana Célestin yaranzwe no kwita ku bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya Saint Paul gifatanye na Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu-Sainte Famille.

Abatutsi basaga ibihumbi bibiri bahungiye muri Saint Paul maze Hakizimana wari Padiri yitanga atizigamye kugira ngo abafashe kugeza mu kwezi kwa Kamena ubwo izari ingabo za RPA zazaga zikababohora.

Avuga ko icyamufashije kurwana ku bari bamuhungiyeho kandi atarahigwaga icyo gihe, ari ugukomera ku isezerano ryo kuba Padiri n’inshingano ze zo kwita kuri buri wese atavanguye.

Avuga ko icyamubashishije kwitanga kandi azi ko yahasiga ubuzima ari uko ngo n’ubusanzwe iwabo bari inyangamugayo kandi badashyigikiye ivangura.

Agira ati, “Muri Jenoside nabaga nambaye ikanzu yanjye y’Ubupadiri, byatumaga mbasha kwigaragaza nkaganira n’Interahamwe nkaziha amafaranga n’ibyo kurya kugira ngo zigende, amasengesho, gukorera hamwe n’Abapadiri twabanaga ndetse n’abari baraduhungiyeho ni kimwe mu byambashishije kugira abo ndokora”.

“Uburere na bwo bwaramfashije kuko nakuze mbona iwacu batagira ivangura iryo ari ryo ryose, ndibuka ko mu 1973 Abatutsi bahungiye iwacu barabakira mu gihe babatwikiraga amazu abandi bicwa, nakuze ntazi icyitwa ivanguramoko.”

Tariki 14 Kamena 1994 mu gitondo, Interahamwe zazanye lisiti ya bamwe mu batutsi bari bahungiye muri St Paul bagomba kujyanwa kwicwa.

Zikihagera, Musenyeri Hakizimana [Icyo gihe yari Padiri] yarabyanze, ababwira ko lisiti bazanye idasinye bityo ko nta muntu yakwemera ko asohoka. Ubwo yari amayeri yo kubananiza ngo bagende.

Uwo munsi bajyanye Abatutsi basaga ijana biganjemo abasore bajya kubica.

Umunsi wo kubohorwa

Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994 ahagana saa munani z’igicuku, abahahungiye bari baryamye mu macumbi ya St Paul.

Bagiye kumva bumva ku nzugi abantu bakomanga, harimo umusore witwa Harera wari umaze iminsi avuye kuri St Paul ahura n’Inkotanyi. Iryo joro ni we werekaga inzira batayo Bravo yari yahawe kubohoza impunzi zari kuri St Paul na St Famille, kuko yari ahazi.

Bamwe babanje kubyanga bibwira ko ari Interahamwe zahinduye amayeri, abandi barabyemera. Ababyemeye beretswe inzira bacamo, n’abari babyanze bamwe bapfa gukurikira.

Iryo joro habohowe abasaga ibihumbi bibiri muri St Paul, banyuzwa ku Kinamba, Gisozi, bakomereza i Batsinda bagezwa i Kabuye ahari haramaze gufatwa na FPR Inkotanyi.

Ingabo za FPR zagerageje no kwinjira muri Ste Famille iryo joro naho zitwaje abari bahazi banaziranye n’abahahungiye. Nyuma y’amasaha abiri bagerageza, abahahungiye banze gukingura birangira hafashwe umwanzuro wo kugenda bakazagaruka.

Ku bw’amahirwe make, bwakeye Abatutsi basaga ijana muri Ste Famille bicwa kubera umujinya w’Interahamwe w’uko abo muri St Paul babohojwe.

Ubu ni ‘Umurinzi w’igihango’

Musenyeri Hakizimana yahawe Impeta y’Ishimwe ‘UMURINZI’ yo kurwanya Jenoside ku wa 4 Nyakanga 2006.

Ashimirwa ko ku wa 13 Mata 1994 haje imodoka yo guhungisha ababikira n’abapadiri ngo bajye i Kabgayi, ariko we ntiyasiga abamuhungiyeho.

Yarengeye abamuhungiyeho barenga 2000 kandi nta yindi ntwaro yifashishije uretse umutima w’ubumuntu, ubwitange no gutanga amafaranga ku nterahamwe, n’ikanzu y’umupadiri.

Unity Club yigeze kuvuga ko Musenyeri Hakizimana “Yakomeje gushakira abamuhungiyeho amazi, ibiribwa n’imiti kugeza Inkotanyi zije kubarokora mu ijoro ryo ku wa 16 Kamena 1994.”

“Umuvandimwe we yaje kumubikira ko bapfushije umubyeyi wabo, ntiyajya gushyingura kuko atashakaga gusiga Abatutsi bamuhungiyeho.”

Na nyuma y’icyo gihe, yakomeje guteza imbere ibikorwa by’isanamitima no kunga Abanyarwanda muri Diyoseze Gatolika ya Gikongoro.

Musenyeri Hakizimana ntiyarekeye aho ibikorwa bye byo kurwanya amacakubiri ahubwo yarabikomeje mu rwego rwo gushimangira ihame ryo komorana ibikomere no kubaka ubwizerane mu Banyarwanda, bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kuvuga ukuri no kubaka icyizere cy’ejo hazaza.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO