Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ugusobanya imvugo hagati Healing Worship Team n’umuhanzikazi Nicole ubashinja kumutuka

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umuhanzikazi Ituze Nicole uri mu bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yababajwe bikomeye n’ibyamubayeho mu gitaramo cya Healing Worship Team aho yimwe umwanya wo kuririmba akanitwa ‘umunyakavuyo’.

Nicole yashinje iri tsinda rya Healing Worship Team ko mu gitaramo ryakoze ku wa 25 Ukuboza 2019, ryamwimye umwanya wo kuririmba kandi bari babimusezeranyije.

Amakuru avuga ko ubwo Nicole yageraga kuri Dove Hotel ahaberaga igitaramo yasabye ko aririmba ndetse ngo umwe mu bayobozi ba Healing Worship Team uzwi nka Kibonke amwita ‘umunyakavuyo’.

Uyu muhanzikazi yabwiye kimwe mu binyamakuru bikorera kuri YouTube ko mbere y’igitaramo yari yavuganye na Healing Worship Team imwizeza ko azaririmba ndetse anatangira imyitozo n’itsinda rimufasha ariko bigeze ku munsi nyirizina w’igitaramo ntiyahabwa umwanya.

Akomeza avuga ko yageze ahabereye igitaramo mbere y’uko gitangira akaza gutegereza ko ahabwa umwanya wo kuririmba akawubura.

Ati “Nari navuganye n’umuyobozi, yari yambwiye ngo nzaze ndirimbe, nditegura ntegura abazamfasha ku munsi w’igitaramo tugerayo muhamagaye ngo atwinjize ambwira ko ntari ku rutonde rw’abantu bari kuririmba saa cyenda n’igice none natinze.”

Umuyobozi w’amajwi wa Healing Worship Team, Muhoza Budete Kibonke yabwiye IYOBOKAMANA ko Nicole yagiye amusaba ko yazajya amuha umwanya akaririmba mu bitaramo byabo arabimwemerera.

Yakomeje avuga ko muri iki gitaramo Nicole yaje ari wenyine yakererewe ndetse ntan’itsinda ry’abacuranzi bamufasha afite. Ibi ngo byatumye umwanya yari kuririmbamo ubura.

Ati “Noneho aza yakererewe, yaje tutaratangira ariko abamufasha bataraza noneho hari habayeho ikibazo cyo kwinjiza abantu umwanya uba muke. Twari dufite ubushake bw’uko yakora ari ni uko nabonye yabikomeje.”

Abajijwe ibivugwa ko umwe mu baririmbyi ba Healing Worship Team yagiye aho Nicole yari yicaye akamubwira ko ari ‘Umunyakavuyo’, Kibonke yabiteye utwatsi.

Yagize ati “Icyo sinzi aho cyavuye keretse niba ari undi wakimubwiye ariko ntabwo aribyo.”

Igitaramo cya Healing Worship Team cyavuzwemo byinshi birimo kuba kwinjira muri iki gitaramo byari ingorabahizi ndetse n’ibindi bitandukanye birimo imitegurire itaravuzweho rumwe.

Healing Worship Team igizwe n’abaririmbyi babarizwa muri Power of Prayer Church, bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo:Inzira z’Imana, Nguwe neza, Icyo ngusaba, Amba hafi, Mana imbaraga zawe, Calvary, Ndakwihaye n’izindi. Healing Worship Team yakoze igitaramo cy’amateka kuri Noheli Umuhanzikazi Ituze Nicole yashinje Healing Worship Team kumwima umwanya wo kuririmba


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO