Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Uganda:Umuzungu yiyise Yesu abakristo bamutembereza ku ndogobe bazunguza imikindo-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 March 2018 saa 22:43'

Umunsi mukuru wa Mashami ubusanzwe wizihizwa n’abakirisitu baba bibuka uko Yesu yakiriwe n’abantu bari bamutegereje bitwaje amashami y’imikindo kandi ahetswe n’icyana cy’indogobe muri Uganda bahisemo gukoresha umuzungu bamushyira kundogobe maze bagenda mu mihanda bamushagaye n’amashami y’imikindo.


Uganda: Umuzungu yasimbujwe Yesu abakirisitu bamutembereza ku ndogobe


Abakirisitu bo mu gace ka Munyonyo, mu gihugu cya Uganda bateje impaka nyuma yuko kuri iki cyumweru bafashe umuzungu bakamuha amafaranga kugirango batemberane na we ari ku ndogobe mu mwanya wa Yesu kuri uyu munsi wa Mashami aho baba bazihiza umunsi mukuru wabaye ubwo Yesu yinjiraga mu murwa wa Yerusalemu mbere y’urupfu n’izuka rye.

Ibi rero abakirisitu bo mu gace ka Munyonyo, mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa 25 Werurwe ubwo hizihizwaga uyu munsi wa Mashami, babikinnye nka filime maze baha umuzungu amafaranga yicara ku ndogobe maze bagenda mu mihanda bamushagaye n’amashami y’imikindo nk’uko abisilaheli babigenje bakira Yesu mu murwa wa Yelusalemu.

Aba bakirisitu ngo bahisemo ko uwo muzungu ari we ujya mu mwanya wa Yesu kuko na Yesu yari umuzungu.

Uganda: Umuzungu yasimbujwe Yesu abakirisitu bamutembereza ku ndogobe
Abenshi ku mbuga nkoranyambaga banenze aba bakirisitu bavuga ibintu bakoze ari ukwitesha agaciro no guha abazungu icyubahiro badakwiye mu gihe abandi na bo babifashe nk’umukino uri aho udafite ikindi kiwihishe inyuma.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.