Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Uganda: Radiyo 23 zafunzwe zizira kwamamaza ubupfumu


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 March 2018 saa 22:03'

Ikigo kigenzura ibijyanye n’itumanaho muri Uganda (UCC) cyategetse ko radiyo 23 zifungwa kuko zitubahirije amabwiriza agenga itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho.

Umuvugizi w’iki kigo, Pamela Ankunda, yabwiye The East African ko icyemezo cyo gufunga izi radiyo cyafashwe nyuma y’uko zisuzuguye kenshi amabwiriza abuza kwamamaza no gushyigikira imigenzo y’ubupfumu.

UCC kivuga ko kihanangirije kenshi izi radiyo ariko zigakomeza kwamamaza ubupfumu.

Kinazishinja gufasha no gushishikariza abantu ubutekamutwe binyuze mu kubemerera abatekamutwe kuzikoresha mu gushukana ko bafite imbaraga zo gukiza indwara.

Ankunda yavuze ko radiyo zafunzwe zizongera gukora mu gihe zubahirije amabwiriza yose agenga itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho.

Muri Uganda habarirwa radiyo zikorera kuri FM zirenga 270. Ubu bwinshi butuma zirwanira amatangazo yo kwamamaza, zikakira buri wese ushaka kwamamaza nta kindi zitayeho uretse amafaranga.

Abenshi mu bamamaza ni abacuruza imiti gakondo y’ibyatsi n’abavuga ko bafite imiti itera amahirwe kandi ikigo kigenzura itumanaho kibifata nk’ubupfumu n’ubutekamutwe.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.