Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uganda:Pasiteri Robert Kayanja yahanuye ko Coronavirus itazagera muri iki gihugu

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Miracle Centre Cathedral Church, Pasiteri Robert Kayanja yahanuye ko icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi yose muri iyi minsi kitazagera muri Uganda.

Uyu mugabo ukomeye cyane mu bavugabutumwa b’I Kampala ndetse uru mu bafite izina rizwi muri Afurika yatangaje ibi ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, ubwo yari ayoboye amateraniro yahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Uyu mugabo ufite itorero rifite abayoboke benshi cyane yabwiye abakristo be ko iki gihugu kiteguye kandi bagendeye ku kuntu bahagaritse ikwirakwizwa ry’inzige na Coronavirus itazabagerera mu gihugu.

Yagize ati "Twariteguye ndetse duhagarika ikwirakwira ry’inzige. Ubu turemeza ko Corona Virus itazagera muri Uganda. Twarasenze kandi twizereye mu kwizera.”

Ikinyamakuru Big Eye cyandikira hariya muri Uganda cyatangaje ko Pasiteri Robert yanasabye abagore kwirinda gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza nk’abantu bababaye.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2020, muri Uganda yashyize mu gato abantu 100 barimo Abashinwa 44 aho bakekwagaho Coronavirus, gusa ariko kugeza uyu munsi nta muntu Uganda iratangaza ko yanduye iyi virusi.

Mu ntangiriro za Werurwe 2020, iki gihugu cyashyize mu kato abagenzi bane bari bavuye imahanga bageze i Kampala ku kibuga cy’indege cya Entebbe nyuma yo kubakekaho ibimenyetso cya Coronavirus.

Mu 2007 ni bwo Pastor Robert Kayanja yaje mu Rwanda ahakorera igiterane cy’amateka cyabereye muri Stade Amahoro.

Ni igiterane cyari cyateguwe n’abapasiteri b’amatorero y’abavutse ubwa ka kabiri barangajwe imbere na Apotre Rwandamura Charles wa UCC kitabirwa n’abantu uruvunganzoka.

Icyo gihe Pastor Kayanja yahanuriye u Rwanda ati "Abantu mugiye gutangara cyane, mutungurwe n’uburyo Imana igiye guhindura ibintu ikarema iterambere rishya mu Rwanda".


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO