Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uganda: Kiliziya Gatulika irasaba leta gukora iperereza ryihuse ku iyicwa rya Fureri Mugarura

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Kiriziya Gatolika yo muri Uganda yasabye inzego z’umutekano mu gihugu gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uwari umukuru w’Abafureri b’Abanakarooli witwa Fureri Emmanuel Mugarura wishwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi byatangajwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Masaka Rt. Rev. John Baptist Kaggwa ubwo bari mu muhango wo gushyingura Frere Mugarura mu gace ka Kiteredde mu karere ka Kyotera.

Frere Mugarura w’imyaka 46 akimara kwicwa polisi yatangiye iperereza maze ita muri yombo umugabo witwa Robert Asiimwe maze ahita yiyemerera ko ariwe wamwishe.

Uyu mugabo yireguye ko yakoze ubu bwicanyi ashaka kwihimura kuri Frere Mugarura ngo kuko yigeze kumusambanya kugahato.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo bari mu gitambo cya misa yo gusabira no gusezera kuri nyakwigendera Frere Mugarura, Musenyeri John Baptist Kaggwayavuze ko urupfu rwe rukibazwaho byinshi ngo kuko uko yishwe byagaragazaga ko atari umuntu umwe gusa wabigizemo uruhare, aboneraho gusaba inzego z’umutekano gukora iperereza ryimbitse ababigizemo uruhare bose bakabiryozwa.

Nyakwigendera Fureri wishwe mu cyumweru gishize, umurambo we wabonetse hafi y’ inzu ye washyizwe mu bikapu bibiri, kimwe gishyirwamo ibice birimo amaguru amaboko n’umutwe, ikindi gishyirwamo ibindi bice baize igihimba.

Kiliziya Gatolika yashenguwe n’urupfu rwa Frere Mugarura


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO