Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uganda ikurikiranye umupasitori ushinjwa guha abakirisu umuti uhumanye ababeshya ko ubakiza indwara

Ubwanditsi , 22 May

Leta ya Uganda ikurikiranye umu Pasitori witwa Robert Baldwin uturuka muri leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyobora itorero ryitwa Global Healing aho ashinjwa guha abakirisitube umuti wica yise uw’ibitangaza ’Miracle Mineral Solution’, ababwira ko ukiza indwara zananiranye zirimo Sida ndetse ukanabohora ababoshywe.

Ikinyamakuru The Guardian cyandikira mu Bwongereza cyatangajeko uyu muvugabutumwa Robert Baldwin w’imyaka 52 wafatwaga nk’umunyabitangaza aho yakoreraga imirimo y’ivugabutumwa muri Uganda, ngo yahaye abasaga ibihumbi 50 umuti uhumanya ababwira ko nibawunywa bakira indwara zikomeye zananiye abaganga, nka SIDA, Kanseri, Diabette n’izindi.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Pastor Robert Baldwin ukomoka muri USA yahaye amahugurwa Abagande 1200 bayobora itorero rye ryitwa Global Healing mu bice bitandukanye muri Uganda, abaha uwo muti maze ababwira kuzajya bawuha abakirisitu mu gihe amateraniroasojwe.

Mu bahawe uyu muti wiswe uw’ibitangaza bashobora kuzagerwaho n’ingaruka zikomeye harimo umubare munini w’abana bato ndetse n’abari mu za bukuru.

Pastor Baldwin mu nyigisho ze agaruka cyane ku mbaraga z’Imana mu guhindura no gukuraho urupfu ku mugabane wa Afurika.

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko kiri gushakisha Pasitori Robert Baldwin kugira ngo abazwe kuri ibyo bikorwa bibi ashinjwa.

Muri iki gihugu cya Uganda hadutse amatorero menshi ashingiye ku bitangaza aho akoresha ibintu bitandukanye birimo imiti ndetse n’ibindi bishukishwa abaturage bababwira ko bibakorera ibitangaza.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO