Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Uganda: Bobi Wine yasobanuye uburyo akijijwe anyomoza abamwibeshyagaho


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 January 2019 saa 05:05'

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yasubije abakomeje kumutunga agatoki ko yasimbuje izina rya Yesu mu ndirimbo ye, ababwira ko na we akorera Imana.

Abapasiteri bo mu itorero ry’Abapentekositi bavuga ko indirimbo ‘Tuliyamabala Engule’ bivuga kwambara ikamba ry’intsinzi bamushinja gusimbuza izina rya Yesu.
Bobi yasubije aba bapisiteri ko impamvu yifashishije indirimbo zo mu rusengero ari uko na we akorera Imana kandi agakora imirimo yayo.

Aganira n’abanyamakuru ku biro bye biri ahitwa Kamwokya, Bobi Wine yavuze ko aba bapasiteri badakwiye guta igihe bibaza ku ndirimbo ye ko ahubwo bakwiye gusabira igihugu kuko ngo kiri mubihe bikeneye Imana.

Bobi Wine yavuze ko nta gishya kirimo kuba yakoresha indirimbo zo mu rusengero mu bikorwa bye bya politiki kuko ngo na ba Martin Luther King bagiye bazikoresha.

Umwe mu bapasiteri bo mu itorero rya Victory mu Mujyi wa Kampala, Robert Serwadda yatangarije Chimpreports ko byaba byiza Bobi Wine aretse gukoresha iyi ndirimbo kuko imikarago iyigize ari umutungo w’Imana.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.