Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

NYAGATARE:Ubushobozi buke mu matorero,intandaro yo gupfa kw’abakiristu


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 November 2018 saa 09:32'

Nyuma y’uko urusengero rugwiriye abantu babiri bakitaba Imana abandi bagakomereka,ubuobozi bw’akarere ka Nyagatare bwatunze agatoki amadini n’amatorero kudashaka abantu bazi kubaka ngo babubakire ari nabyo bituma habaho impfu za buri kanya.

Ibi byagarutsweho cyane n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018 ubwo yasobanuraga impamvu ihatse izindi mu kuba urusengero rwaragwiriye abantu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratunga agatoki imyubakire y’urusengero rwa Good Foundation, rwo mu Mudugudu wa Cyonyo akagari ka Gashoga mu murenge wa Nyagatare ruherutse kugwira abari barurimo babiri bagahita bitaba Imana abandi 18 bagakomereka.

Amakuru yo kugwa k’uru usengero yumvikanye ku wa 7 Ugushyingo 2018,bikaba byaratewe n’imvura idasanzwe yarimo umuyaga yaguye mu bice binyuranye byo mu Karere ka Nyagatare, igasenya amazu menshi mu murenge wa Nyagagatare arimo n’urusengero rwa Good Foundation rwahitanye abantu 2 abandi bagakomereka.

Bamwe mu bari muri uru rusengero barokotse iyi mpanuka babwiye batangaje ko ababahasize ubuzima ari umusaza witwa Augustine Rusirasi w’imyaka 70 n’umugore witwa Oliva Murungi w’imyaka 33.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yavuze ko igenzura bakoze rigaragaza ko kubaka uru rusengero byakozwe mu buryo busondetse, ikaba ari nayo ntandaro yo yo kugwa.

Yagize “Ibikoresho byubatse urusengero ntabwo byari bikomeye, inkingi nazo ntizari zikomeye ku buryo zashoboraga gufata iyo nyubako mu bihe nk’ibi turimo by’imvura n’imiyaga. Urebye imyubakire yayo isondetse niyo yateye nicyo iriya mpanuka kuko usanga akenshi insengero zitaba zikomeye bitewe nuko abanyamatorero baba nta bushobozi baba bafite .”

Mushabe Claudien akomeza avuga ko baganiriye n’abayobozi b’amatorero babasaba kugenzura imyubakire y’insengero zabo ku gira ngo uzasanga harimo ikibazo azagikosore vuba na bwangu bitarashyira abakirisitu mu kaga.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.