Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ubushinwa: Abapolisi bacukuye icyobo bajugunyamo Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo by’Abakristo

Ubwanditsi , 1 week ago

Abayobozi mu nzego za Polisi ndetse n’abagize itsinda rya SWAT bafunze insengero zari ziri kubakwa ndetse banakubita abakirisitu bazicungaga bacukura n’umwbobo bajugunyamo Bibliya zitabarika ndetse n’ibitabo by’indirimbo by’abakristo

Ibi bikorwo byabereye mu gace ka Henan, intara ya gatatu mu ntara nini mu Bushinwa. Nk’uko ibinyamakuru byabitangaje ibi ngo byabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka. Bitangazwa kandi ko aba bayobozi mu nzego za polisi bahise banatwara amafaranga ndetse n’indi mitungo by’izo nsengero.

Umwe mubayoboke b’urusengero yabwiye ikinyamakuru bitterwinter ati; “Ubwo binjiraga mu ursengero bahise bajya ahari agasanduku karimo amafranga y’impano yose barayatwara, yabarirwagwa mubbihumbi by’amayuwani(Amafaranga akoreshwa mu Bushinwa), batubajije aho amafaranga yose yo ku urusengero abitse.”

Itorero ryitwa True Jesus Church ryo mu gace ka Anping, rimwe mu matorero yari yarafunguye imiryango mu mwaka 2018, ibintu byari byabatwaye amafaranga agera mu bihumbi Magana atatu by’amadorali y’Amerika ($300,000) leta yarishinje gukorana n’ibihugu byo hanze ariko ngo umugambi ukaba wari uwo guhindura iyo nyubakako mo ivuriro.

Bimwe mu bikorwa byababaje abakristo ngo nuko aba bapolisi batabye Bibiliya mu myobo n’ibitabo by’indirimbo bakoreshaga. Binatangazwa ko batwaye n’ibyuma bikonjesha mu rusengero, indangururamajwi ndetse n’ibikoresho bya muzika birimo na Piyano(Piano). Abayobozi b’amatorero bafunzwe igihe kigera ku minsi 15.

Peresida w’Ubushinwa Xi Jinping

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO