Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ubuhanuzi bushya! Ibitangaza biva mu byuya bya Prophet Sultan

Vincent Nsengiyumva , 5 months ago

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, yazanye ubuhanuzi bushya. Ni ubuhanuzi akorera abakirisitu be abaha udutambaro (mouchoir) yakoresheje yihanagura ibyuya mu gihe arimo yigisha ijambo ry’Imana.

Ni ubuhanuzi bushya atangiye nyuma y’iminsi mike akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze iminsi akorerayo ibiterane by’ubuhanuzi (Prophetic Tour).

Prophet Sultan Eric uri mu banyabitangaza bari kugarukwaho cyane muri iyi minsi kubera ‘Inyigisho z’Ubuntu’ itorero rye rishingiyeho, avuga ko yatangiye kwiyumvamo imbaraga z’ubuhanuzi muri 2010, agashimangira ko ibitangaza akora abikoreshwa n’imbaraga z’umwuka Wera akoresheje Bibiliya.

Ubwo yarimo kwigisha mu materaniro yabaye kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba tariki ya 29 Gicurasi 2019, ageze mu gice agenera ubuhanuzi, Prophet Sultan yakoze ibintu byabereye bishya mu maso ya bamwe mu bari bitabiriye aya materaniro.

Uyu munyabitangaza uhamya ko ubuhanuzi bwe abunyuza mu bintu bifatika anyuzamo imbaraga ze nk’amazi n’udutambaro akabiha abafite ibibazo bikabafasha, ni nako yabigenzaga kuri uyu wa Gatatu ariko akabikora mu buryo butari buisanzwe.

Mu bantu batari bacye yahanuriye kuri uwo mugoroba, babiri muri bo ( umukobwa witwa Joyse n’umugabo w’i Nyamata) yabahanuriye nyuma abaha udutambaro yihanaguzaga ibyuya.

Umukobwa witwa Joyse Prophet Sultan yamuhanuriye ko Imana imuhaye amafaranga y’igishoro ko ubucuruzi bwe bugiye kwaguka cyane. Ati “ Nabonye Imana igiye kuguha amafaranga y’igishoro azho ugiye kuzajya urangurira muri Kenya [….] ndetse hari igihe kizagera ukajyenda mu ndege ibicuruzwa byawe bikaza mu ndege.Uzagira n’abakozi bagukorera kandi ugiye no kwiga ishuri ry’igihe gito rizahindura amateka yawe.

Umugabo waturutse i Nyaamata wari uje guteranira muri Zeal bwa mbere nyuma yoi kubona ikiganiro Prophet Sultan yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva m uriAmerika, umuhanuzi yamuhagutrukije amubwira ko Imana imukuriyeho igifungo kihuse, ndetse amubwira ko ubucuruzi bwe bugiye kongera kuzamuka bugatumbagira amadeni yarimo banki akayavamo.

Prophet Sultan yarangizaga kubahanurira akabapfumbatisha agatambaro yihanaguzaga ibyuya ubwo yigishaga akababwira kukajyana kakazabafasha mu byo yabahanuriye.

Yababwiraga ati “ Ngwino nguhe agatambaro nihanaguje karahindura amateka yawe. Aka gatambaro kagiye gutuma abantu bose uzahamagara muri iyi minsi bazakumvira.”

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Icyo gihe yatangaje ko abashyitsi bazajya batanga 20 000 Frw ngo abahanurire; abasangwa bashyirirwaho igiciro cya 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu bihe bizaza.

Sultan uvuga ko Imana yamushyiriyeho guhanurira amahanga, bamwe mu bakirisitu yabatuyeho gukira indwara zirimo ibibyimba byo mu nda na kanseri ndetse hari n’abatanze ubuhamya ko bakize, banitwaza inyandiko zo kwa muganga zibishimangira.

Hari abo Prophet Sultan yamaraga guhanurira akabapfumbatisha agatambaro yihanaguzaga ibyuya akababwira ko kazabafasha


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO