Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ubuhamya bwa Pasiteri Tuyisenge wasambanye n’abagera kuri 85 mbere y’uko abaturwa-Video

Vincent Nsengiyumva , 4 weeks ago

Umushumba w’itorero rya Pantekote y’Ivugabutumwa mu Karere ka Nyagatare, Pasiteri Tuyisenge Jean Pierre uzwi cyane nka Manivuga yavuze uburyo mu gihe cy’ubusore bwe atarakizwa yijanditse mu ngeso mbi zirimo ubusinzi n’ubusambanyi, aho yasambanye n’abakobwa ndetse n’abagore bagera kuri 85.

Ibi byose uyu mupasiteri yabigarutseho mu buhamya yatanze mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA, aho yagaragazaga inzira ndende yanyuzemo mbere yo kakira agakiza.

Uyu mushumba ugaragara nk’ukiri muto, avuga ko iyo hataba Imana yari kuba yaranibagiranye kubera ingeso mbi ndetse n’ibikorwa bya Sekibi byamuyoboraga.

Ati “Imana yampamagaye inkuye kure kuko nari umunyabyaha. Nari indaya ndi umusambanyi ruharwa nywa ibimogi, ndara mu tubyiniro Imana inkurayo impa agakiza ubu ndayikorera.”

Manivuga yavuze ko ubwo buzima bubi yabwinjiyemo akimara kurangiza amashuri yisumbuye, ubwo yageraga hanze ubuzima bukamucanga akirndumurira muri izo ngeso.

Ati “Mu mwaka wa 2014 nibwo Imana yampamagaye inkura muri ibyo biyobyabwenge, inkura mu tubyiniro aho twararaga tubyinisha abagore bakaduha amafaranga, Imana iza kumpamagara inkura muri ayo mabi imbwira ko atariwo murimo wanjye.”

Avuga ko Imana yamufashe ubwo yari yagiye mu giterane cy’ivugabutumwa cyari cyabereye mu gace yari atuyemo, maze abakozi b’Imana bari bigishije bamuhanurira ko yari agiye kurwara SIDA yari buterwe n’umukobwa bari buryamane uwo munsi, cyane ko bari kumwe kuko yari yaturutse i Kigali yagiye kumusura.

Akimara kumva ibitangaza Imana imukoreye, ngo yahise ykubita hasi arasenga, asaba Imana imbabazi maze atangira inzira y’agakiza kuva ubwo.

Yagize ati “ Turi mu giterane nicaranye n’uwo mukobwa, pasiteri yahanuye ko hari umusorwe uri busambane n’umukobwa akandura SIDA. Icyo gihe nahise numva arinjye uri busambane n’umukobwa wavuye i Kigali mubajije niba ayirwaye arampakanira ariko umutima umpatira kujya kwihana, ndagenda ndihana maze uwo mukobwa aza kunyemerera ko koko yayanduye maze ansaba imbabazi.”

Pasiteri Manivuga avuga ko akimara kumva ibimubayeho yahise afata icyemezo cyo gukizwa. Ati “Nkimara kumva ibyari bigeye kumbaho Imana ikambera maso, nahise mfata icyemezo cyo gukizwa.”

Uyu mushumba yahishuye ko yabatuwe akakira agakiza amaze gusambana n’abakobwa bagera kuri 85. Ati “Ubundi njyewe nakijijwe maze gusambana n’abakobwa 85. Nyuma yo gukizwa narababaze nsanga urugendo rwari rurerure.”

Avuga ko kugira ngo amaramaze yihane akizwe yagiye atamarizwa kenshi mu rusengero, aho abasenga bamurondoraga ndetse bakanamurondorera mu rusengero ko afite umugambo wo kujya gusambana bigahuza n’uko awufite koko.

Uyu mupasiteri ubifatanya n’ubuhanzi, avuga ko abakobwa bose basambanaga bamenyaniraga mu tubyiniro abandi akabamenyana kubera ubuhanzi dore ko yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya Imana, ariko yiyoberanya.

Pasiteri Tuyisenge Jean Pierre uzwi nka Manivuga amaze imyaka irenga 2 yimitswe ku nk’umupasiteri, akaba avuga ko afite impano yo kubwiriza, guhanura no gusengera abantu bagakira.

Pastor Tuyisenge Jean Pierre yiswe Manivuga kubera ibitangaza agenda akora binyuze mu ijambo ry’Imana

REBA UBUHAMYA BWOSE BWA PASITERI MANIVUGA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO