Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuhamya bw’abakize SIDA kubera amasengesho bwanyomojwe bikomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 October 2018 saa 02:09'

Nyuma yuko mu Rwanda hari aabntu benshi bavuga ko bakize SIDA ari ujko basengewe ndetse hakaba n’abapastori bemeza ko basngera Sida igakira,abakora muri RBC bahakanye ayo makuru

Ni kenshi mu Rwanda hagiye humvikana amakuru menshi avuga ko hari abakozi b’Imana basengera indwara ya Sida igakira ndetse benshi bakanatanga ubuhamya ko bazikize ariko abahanga mu by’indwara ya Sida bahakanye ko bidashoboka ibyo bavuga Uyu mudamu yigeze kwemeza ko yakize Sida asengewe na Pastor Bosco

Sangwayire ukora muri RBC yemeza ko nta muntu mu Rwanda wari wakira SIDA
Igishoboka ngo ni uko iyo virusi ishobora kugabanuka cyane mu maraso, bagashishikariza abantu kwipimisha, abanduye bagafata imiti neza aho kwizera imbaraga z’amasengesho cyangwa n’indi miti gakondo.

JPEG - 492.2 kb
Sangwayire ukora muri RBC yemeza ko nta muntu mu Rwanda wari wakira SIDA

Ni kenshi hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga humvikana abavuga ko bakize SIDA, abandi na bo bakavuga ko bayivura bifashishije ibimera, amasengesho, ubuvuzi gakondo cyangwa izindi mbaraga.

Sangwayire Beata ushinzwe gahunda z’ubujyanama no kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), yemeza ko nta muntu barapima ngo basange yarakize SIDA burundu.

Ati "Nta muganga Minisiteri y’Ubuzima yari yemeza ko avura SIDA. Abo rero bavuga ko bayivura, ayo ni amakuru atari yo. Nta muntu turapima ngo twemeze ko yakize kubera ko yasengewe."

Muganga Rwibasira Gallican, asobanura ko Virusi itera Sida igabanuka cyane mu maraso ariko ko idashiramo burundu.

Yemeza ko ahubwo imiti bafite ari igerageza kugabanya ubukana bwa SIDA ku buryo umuntu ashobora kubaho igihe kirekire kurusha n’utabana na virusi itera SIDA, agashinga urugo akanabyara.

Ati “Imiti dutanga irizewe kandi ikoze neza ku buryo uyinyoye uko bikwiye arambana na Virusi itera SIDA. Rero ibyo bavuga ngo umuntu yarasengewe arakira, mu buryo bwa siyansi njye ntabwo mbyemera, n’abandi baganga muzabibaza wenda ntibazabyemera.

Abo baganga bemeza ko bishoboka ko hari abajya kwipimisha bakabwirwa ko banduye cyangwa bakabwirwa ko batanduye, hakaba n’ubwo umuntu yahabwa ibisubizo bitari ibye.

Abaganga bagira inama abantu yo kwipimisha inshuro irenze imwe kuko hari aho umuntu yajya ngo ntibayibone ahandi bakayibona bitewe n’ibikoresho byifashishijwe, umuntu akaba ari ho yahera yibwira ko yayikize, nyamara atari byo.

Kugeza ubu, Virusi itera Sida ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Ubushakashatsi bugamije gushakisha umuti cyangwa urukingo rwayo bukomeje gukorwa.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.