Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

U Rwanda rufite amahirwe ko mpari-Prophet Sultan

Ubwanditsi , 4 months ago

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, uhamya ko Imana yamuhaye ubushobozi bwo gusenga akazura umuntu,agakiza indwara […]

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, uhamya ko Imana yamuhaye ubushobozi bwo gusenga akazura umuntu,agakiza indwara zirimo Sida avuga ko abanyarwanda bafite amahirwe kuko amahoroagiye kwiyongera kuko bamufite.

Uyu muhanuzi ibi yabigarutse ho ubwo yagarukaga mu Rwanda akubutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu biterane bitandukanye yagiye akorera yo.

Prophet Sultan yavuze ko Imana yamuhaye imbaraga nyishi zirimo gusengera udutambaro akoza k’umuntu urwaye agakira,avuga yagiye adukoza(utwo dutambaro) ku bantu barwaye SIDA bagakira ndetse ko yazuye n’umuntu wari wapfuye.

Ati“Nanjye Imana yagiye inkoresha mu guhereza abantu amazi, nkayasangera nkoherezamo imbaraga ziri muri njyewe, wa muntu yanywa amazi agakira. Imana yagiye inkoresha mu gusengera udutambaro cyane cyane. Twakijije abantu benshi cyane hari abakize SIDA badukojejweho (udutambaro), hari umuntu wari wapfuye, kwa muganga bamaze no kumusezerera ko yapfuye, nkoresheje agatambaro arazuka, abaganga b’uwo muntu aho ngaho Kiziguro barahari babihamya.”

Prophet Sultan ahamya ko u Rwanda rugiye kubona amahoro aganje binyuze ku kuba bafite umuhanuzi nka Sultan Eric watumwe n’imana.

Yagize ati“Nakwizeza abanyarwanda ko amahoro agiye kurushaho mu gihugu yacu bitewe nuko hari umuhanuzi witwa Sultan Eric Imana yatumye. Sinjye njyenyine Imana yatumye ariko reka nivugeho ko n’ubwo hataba hari abandi umuhanuzi umwe birahagije ko ubuzima bw’abantu bwahinduka. Imana yohereje Mose ari umuhanuzi umwe gusa, ubuzima bw’abantu burakira. Hari abahanuzi benshi muri iki gihugu Imana iri kuzamura n’abo yazamuye, amahoro y’igihugu cyangwa se ubuzima bw’abanyarwamda bugiye kurushaho kuba bwiza ni cyo nakwizeza abanyarwanda. “

Prophet Sultan Eric wamenyekanye cyane muri za 2016 kubera icyo benshi bise kugurisha ubuhanuzi aho kugirango aguhanurire wishyuraga ibihumbi 10,000frw k’umukristu w’umusangwa na 20,000frw k ;umushyisti, akunze kwigisha abwira abakristu ko Yesu kristu yatanze imbabazi z’ibyaha z’iteka ryose ku byaha bakoze n’ibyo bazakora.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO