Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

U Buhinde: Pasiteri yishwe, insengero ziratwikwa mu gikorwa cyo kubabaza abakristo


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 March 2018 saa 07:26'

Amakuru ava mu gihugu cy’u Buhinde aravuga ko kuva ishyaka ry’abanyagihugu b’abahinde ryatsindira kuyobora igihugu cy’u Buhinde binyuze mu mukandida waryo Bharatya Janata, mu mwaka wa 2014, abahezanguni b’abayoboke b’idini y’Abahindu bahise bakaza umurego mu kurenganya abakristo bo muri kiriya gihugu.

Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu yakomeje kumvikana isaba Leta y’u Buhinde guhagurukira aba bahezanguni, ngo ariko na n’ubu nta cyari cyakorwa.

Abanyamakuru ba CBN mu kiganiro bagiranye na Wilson Chowdrhry, umukozi w’umuryango wa gikristo w’abongeleza ukorera ku mugabane wa Aziya, cyane cyane mu bihugu bya Pakistan n’u Buhinde, yavuze ko kubabaza abakristo bikomeje kuko ngo abakristo muri biriya bihugu bakorerwa urugomo, bakicwa ndetse bagatotezwa.

Wilson Chowdrhry, yavuze ko kandi kuva mu kwezi kwa mbere kugeza uyu munsi hamaze kuba ibikorwa by’icarubozo rikabije ku bakristo, aho ndetse ngo Pasiteri Gideon Periyaswamy, yaje kwica maze umurambo we bakawusanga mu rusengero rwari ruherereye muri leta ya Tamil Nadu .

Sibyo gusa kuko hari n’imibare myinshi y’insengero zatwitswe ndetse hakaba hari n’ibikorwa by’agashinyaguro bikorerwa abakristo bikozwe n’abayoboke b’idini y’abahindu birimo no gutabura imva z’abakristo, bivugwa ko babikora mu migenzo yabo gakondo, nkuko ikinyamakuru Info Chretienne cyabyanditse.


Uyu mupasiteri yarishwe, mu kwezi kwa mbere yahowe Yesu.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.