Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Twishimira ko ahantu heza tuhatuye Imana-Mgr Kambanda avuga ku kubaka Katedarali ahahoze gereza ya 1930

Editorial , 4 months ago

Ni icyifuzo cyagaragajwe ku wa 27 Mutarama 2019, ubwo imbaga y’Abakristo Gatolika yari iteraniye muri Sitade Amahoro I Remera mu birori byo kwamika Musenyeri Antoine Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Kigali, asimbuye Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Muri ibi birori Musenyeri Kambanda yasabye abakristo b’iyi Arikiyepisikopi na Kiliziya Gatolika yose kumusengera muri rusange kugira ngo azabashe kubaka Katedarali ijyanye n’aho Umujyi ugeze.

Icyo gihe yagize ati “Bakirisitu b’uyu mujyi, icyifuzo ni uko twazubaka ingoro y’Imana, Katederali y’uyu mujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.”

Perezida Kagame na we witabiriye ibyo birori yemeye inkunga mu kubaka iyo katederali, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.

Ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake katederali nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya, ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Musenyeri Kambanda yashimiye Perezida Kagame washyize mu bikorwa isezerano yari yarabahaye.

Musenyeri Kambanda avuga ko nyuma yaho batangiye kugenda bareba ahashobora kubakwa iyi Katedarali baza kubona ahahoze Gereza ya 1930. Ibi byakozwe ku bufatanye na RGB ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Yakomeje agira ati “Nyuma yahoo twagiye tureba ahashoboka, mu Mujyi ariko kandi hanatunganye. Byaje kuba amahire kuko hariya hahoze gereza ya 1930 hari hari ikibanza kandi n’ubuyobozi bw’Umujyi buteganya kuhakorera ikindi kintu ari nabwo natwe twashyizemo igitekerezo.”

“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarabyumvise kandi nawe yahise adushyigikira, ikibanza barakiduhaye.” Musenyeri Kambanda yashimiye Perezida Kagame washyize mu ngiro isezerano yari yahaye Kiliziya Gatolika

Musenyeri Kambanda ntabwo atangaza igihe imirimo yo kubaka iyi Katedarali izatangirira gusa avuga ko ibijyanye n’igishushanyombonera byatangiye gukorwa ndetse mu gihe cya vuba bazaba batangiye.

Gereza ya 1930, ifite amateka akomeye mu Rwanda dore ko ariyo yahageze mbere ndetse benshi bagaragaje ko aho yahoze hasigasirwa hakazajya hagaragaza amateka y’Ubukoloni.

Musenyeri Kambanda asubiza iki kibazo yagize ati “Twebwe nk’abakristo tubibonamo ubutumwa, ni ukuvuga ngo hari ahantu ho gucibwa n’urupfu hagiye kuba ahantu h’umukiro n’ubuzima. Binakwereka igihugu cyacu aho kivuye kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rugiye gusibangana ku ikarita kuko hari uwavugaga u Rwanda bakumva urupfu.”

Yakomeje avuga ko bumvikanye n’inzego zitandukanye ko hazashyirwa igice cyo kubika ayo mateka ya gereza ku buryo n’abazajya bahasura bazajya bamenya ayo mateka y’uko hari hameze n’uko ubu habaye ahantu h’umugisha.

Yakomeje agira ati “Ku kibazo cy’uko hari n’ibindi bishobora kuhakorerwa, nibyo ni ahantu habereye kuba hakorerwa ibindi bintu byiza kandi ni heza ari nayo mpamvu twishimira ko ahantu heza tuhatuye Imana.”

Umujyi wa Kigali utangaza ko ubutaka bw’ahahoze gereza bungana hegitari 5.5, Kiliziya Gatolika yamaze kwemererwa gukora igenamigambi y’uko yabukoresha nubwo ari igitekerezo kikiri mu ntangiriro.

Musenyeri Kambanda yavuze kandi ko ahari hasanzwe hubatswe Katederali ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, aho ari nto kandi ikaba ishaje, bataragera igihe cyo gutekereza icyo kuhakoresha ariko ngo ikibanza bahawe ntabwo ari ingurane yaho.

Inkuru bifitanye isano:Kiliziya Gatolika igiye kubaka Katedarali ahahoze gereza ya 1930


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • ntibitura Jacques , 30 January 2020 , saa 06:15'

    Icyo yanditse :

    Nibyiza cyane

  • ntibitura Jacques , 30 January 2020 , saa 06:15'

    Icyo yanditse :

    Nibyiza cyane

  • ntibitura Jacques , 30 January 2020 , saa 06:16'

    Icyo yanditse :

    Nibyiza cyane

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO