Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

“Twebwe dukomeze gukora akazi, iyi ndwara ntitubere impamvu yo gusubira inyuma, Imana izayiturinda” Magufuli

Editorial , 3 weeks ago

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufli mu butumwa yahaye abaturage ku munsi mpuzamahanga w’umurimo yabasabye gukomeza gukora imirimo yabo n’ubwo Isi yugarijwe n’icyorezo, yongeraho ko "Imana ari yo yizera izabarinda".

Umukuru w’igihugu cya Tanzania bwana Magufuli arakangurira abaturage ko coronavirus idakwiye kubuza abakozi gukorera igihugu cyabo. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Tanzania, rirasaba abaturage gukora, gusa nanone rikabibutsa gukora uko bashoboye bagakurikiza amabwiriza yatanzwe n’abashinzwe ubuzima bugamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Perezida Magufuli yavuze ko kubera iyi virus nta birori biri bubeho byo kwizihiza umunsi w’umurimo nk’uko bisanzwe. Yagize ati: "Ndabasaba ko muri iki gihe isi iri guca mu bihe bikomeye byo guhangana na coronavirus, twebwe dukomeza gukora akazi, iyi ndwara ntitubere impamvu yo gusubira inyuma. Njyewe nizera ko Imana izayiturinda".

Muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 480 banduye coronavirus, nicyo gihugu ubu gifite umubare munini w’abamaze kumenyekana bayanduye mu bihugu byo muri Africa y’Iburasira zuba.

Nubwo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO ritanga inama zibuza abantu guhura ari benshi, Perezida Magufuli yashishikarije abantu gukomeza gusengera hamwe mu nsengero kuko ’coronavirus idashobora gutura mu mubiri urimo Kristu’.

Ibintu bitemewe muri Tanzania mu rwego rwo kwirinda covid-19

Zimwe mu ngamba zamaze gufatwa na Tanzania ndetse benshi bafata nk’izidahagije. Nubwo Tanzania itafashe ingamba zikomeye nk’izo mu bihugu bituranyi nka Uganda n’u Rwanda, hari ingamba zimwe yafashe mu bihe bishize zo kwirinda;

- Amashuri yose yarahagaritswe

- Ibitaramo bya muzika, imikino, n’ibiterane by’abantu benshi cyane bya politiki byarahagaritswe

- Imodoka zitwara abantu muri rusange zibujijwe kuzuza abagenzi kandi abarimo bose bagomba kuba bicaye

- Indege zitwara abagenzi zabujijwe kugwa muri Tanzania

- Kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize abantu bose bagiye mu kazi bategekwa kwambara udupfukamunwa bari ahari abandi.

- Inzu zose z’uburiro muri Dar es Salaam zategetswe guha abantu ibiribwa bakabitwara ntibabirire muri izi nzu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO