Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Tonzi na Bosco Nshuti mu bahabwa amahirwe yo kwegukana miliyoni 2Frw zitangwa muri MNI

Editorial , 1 month ago

Indirimbo ‘Hejuru ya Byose’ y’Umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] iyoboye urutonde rw’izihabwa amahirwe yo kwegukana miliyoni ebyiri atangawa muri gahunda y’umushinga MNI- Muzika Nyarwanda Ipande wo guteza imbere muzika Nyarwanda n’abayikora.

Urubuga rwa interineti rwa Muzika Nyarwanda Ipande [MNI.RW] rwashyizweho mu rwego rwo kugaragaza indirimbo nyarwanda zikunzwe ariko bigizwemo uruhare n’abafana.

Gutora bikorerwa kuri uru rubuga rwa interineti ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu (50Frw) yishura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#. [Tora unyuze hano]

Aya mafaranga yashyizweho mu rwego rwo gushyigikira abahanzi kugira ngo babashe kwinjiza biturutse mu bihangano byabo.

Mu kiganiro yahaye IYOBOKAMANA, Rwema Denis, Umuyobozi wa Royal Entertainment itegura MNI yavuze ko ubusanzwe muhanzi ahabwa 60% by’amafaranga yinjiye bitewe n’abamutoye naho 40% asigarane ba nyir’umushinga aho bayagabana n’ibigo by’itumanaho byifashishwa mu gutora.

Yakomeje agira ati “Intego yacu nugushakira abahanzi no mu Rwanda ahantu bajya bashyira ibihangano byabo bakagira nibura inyungu babona batgombye kujya kuririmba cya za YouTube nahandi kuko umufana niwe utora umuhanzi.” Abahanzi batanu bayoboye abandi muri iki gihembwe cya Gatatu

Iyi gahunda iba buri mezi atatu aho hakusanywa amajwi yose maze indirimbo yarushije izindi gutorwa cyane igahabwa ishimwe ry’amafaranga miliyoni ebyiri, iya kabiri ihembwa ibihumbi 700Frw naho iya gatatu igahembwa ibihumbi 300Frw.

Muri iki gihembwe cya gatatu Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Tonzi na Bosco Nshuti ndetse na Brian Lead bari muri batanu ba mbere bahabwa amahirwe yo kwegukana ibi bihembo.

Nkuko bigaragara ku rutonde rw’igihembwe cya gatatu kizarangira ku wa 30 Mata 2020, abahanzi batanu bari mu myanya y’imbere bayobowe n’indirimbo ‘Hejuru ya Byose’ ya Tonzi imaze gutorwa n’abasaga 15408.

Akurikirwa n’Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire mu ndirimbo ye ‘Umunyenga w’intsinzi’, ifite amanota 10668, mu gihe ku mwanya wa gatatu haza indirimbo Open my Eyes ya Brian Lead nawe ufite amanota 5335.

Hari kandi Intore TUYISENGE mu ndirimbo ye ‘Unkumbuje u Rwanda’ imaze kugira amanota 2656 ndetse na Nshuti Bosco mu ndirimbo ye ‘Umutima’ imaze kugira amanota 2425.

Ubuyobozi bwa MNI Ltd ifite urubuga rwa mni.rw ari narwo rukorerwaho aya matora butangaza ko gutora muri ik gihembwe bizarangira ku wa 30 Mata 2020.

Rwema avuga ko basaba abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange gukomeza kwitabira iyi gahunda kuko aribwo buryo bwo gushyigikira umuziki Nyarwanda n’abahanzi bawukora muri rusange.

Ati “Ikintu nasaba abakunzi bumuziki nuko bakwitabira umushinga wacu kuko nibwo buryo bwatuma batera inkunga abahanzi bakunda.”

Urutonde rw’abahanzi bahatanira iri shimwe muri iki gihembwe cya Gatatu ruriho indirimbo 57, biyandikisha banyuze ku rubuga rwa MNI.rw uko indirimbo zari zihagaze mu gihembwe gishize ubibona unyuze kuri https://mni.rw/Archives?id=4

Indirimbo Hejuru ya Byose ya Tonzi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO