Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Theo Bosebabireba yagarukanye indirimbo nshya yise ‘Icyo Imana yamvuzeho’-YUMVE

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Umuhanzi Uwilingiyimana Theogene wamenyekanye cyane nka Theo Bosebabireba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Icyo Imana yamvuzeho’ Nyuma y’igihe kinini atumvikana mu ruhando rwa muzika.

Uyu muhanzi ushimangira ko ubu yongeye mu kibuga cya muzika ari kubarizzwa mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya aho yagiye gukora umurimo w’Imana mu butumire bw’ibitaramo bitandukanye.

Indirimbo ’Icyo Imana yamvuzeho’ yamaze kugera hanze, Bosebabireba avuga yatangiye kuyikora ku wa Mbere w’iki Cyumweru muri Kenya.

Muri iyi Ndirimbo, Theo Bosebabireba yikije cyane ku gukomera no kutisubira k’umugambi w’Imana bitandukanye cyane n’umugambi w’abana b’abantu.

Ni amagambo agira ati "Naho ingabo zabambira amahema kuntera, icyo Imana yamvuzeho ntikizahera, naho amashyo yashira mu biraro imizabibu ntiyere imbuto, icyo Imana yamvuzeho ntikizahera. Ingabo zo kuntabara nazo ziryamiye amajanja, wigira ubwoba bw’ubusa n’abagukangisha urupfu nabo ntabwo rubatinya.”

Theo Bosebabireba avuga ko agarukanye imbaraga zidasanzwe ndetse ngo afite indirimbo nyinshi ari gutunganya zizasohoka mu minsi mike iri imbere.

Theo Bosebabireba yavuze ko muri iyi ndirimbo ‘Icyo Imana yamvuzeho’ yatangaga ubutumwa bwo gukomeza abantu ababwira ko n’ubwo baba bugarijwe n’ibibazo, amakuba bitabuza icyo Imana yakuvuzeho kuba.

Yavuze ko mbere yo kujya muri Kenya yari mu gihugu cya Uganda aho amaze iminsi mu bikorwa bye by’umuziki.

Theo Bosebabireba avuga ko agarukanye imbaraga zidasanzwe mu muziki


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO