Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Theo Bosebabireba asanga Mwiseneza Josiane bahuje inzira y’umusaraba


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 January 2019 saa 08:29'

Umuririmbyi w’icyamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yatangaje ko umukobwa uri kwiyamamariza kuba Miss Rwanda 2019 witwa Mwiseneza Josiane bahuje inzira y’umusaraba ngo kuko nawe yavuye mu cyaro akaza I Kigali kuhakorera umuziki batamuha amahirwe yo kuzagera kure.

Theo Bosebabireba ukunze kurangwa no gutebya cyane mu biganiro atanga ku banyamakuru, yagize icyo atangaza kuri miss Rwanda 2019, avuga ko ubundi yamenye iri rushanwa kubera umukobwa uvugwamo witwa Mwiseneza Josiane.

Mwiseneza Josiane ni umukobwa uri guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019. Uyu mukobwa avuka mu karere ka Rubavu intara y’uruberengerazuba ari nayo yaje ahagarariye.


Theo Bosebabireba yavuze kuri Miss Mwizeneza Josiane

Theo Bosebabireba yavuze ko uyu mukobwa yaje kubera ko yifitiye ikizere. Yagize ati: “iyo ukurikiye amakuru ya Josiane uba wumva ko yifitiye ikizere, njye ku bwanjye niyo byahagarira aha yaba yamaze gukora ikintu gikomeye ahubwo bandi bamurebereho ntabintu byo kwitinya. Natwe twaje abantu bavuga ngo, ese nkaweee…..

Yakomeje agira ati, “umuntu yansanze muri stidio akajya atongana n’umuproducer akamubwira ko ntho nzagera ngo ibyiza n’uko yareka kundira amafaranga… ariko ndashima Imana ko nagumye nkigirira ikizere none ubu kugeza uyu munsi sinzi niba hari umuntu watinyuka guhagarara ngo avuge ko Theo Bosebabireba ntakamaro umuziki umufitiye.

Ati:"Isomo nakuye kuri Josiane nuko ntamuntu ukwiriye kutigirira ikizere kuko Imana ikora uko ushaka ,ica munzira ishaka kandi ibintu bizakomeza kugenda neza muzabona n’ibindi kandi abari kugereranya Josiane na Esiteri wo muri Bibiliya ntibabenshye kabisa Josiane aramutse yambitswe ikamba yaba abaye nka Esiteri wabaye umwamikazi.

Theo Bosebabireba abinyujije mu ndirimbo ntoya yariririmbye mu rwego rwo gushyikira Mwiseneza Josiane yavuzemo amagambo agira ati :"Mujye muduha ibyo mushaka ntimugakoreshe amarangamutima rwose Josiane niwe,Mwiseneza Josiane niwe Miss ubereye u Rwanda Josiane niwe ".

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE THEO AVUGA KURI MWISENEZA JOSIANE:

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.