Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

The Blessings na Himbaza bateguye iserukiramuco batumiyemo Aime Uwimana na Serge Iyamuremye

Editorial , 10 January

Itsinda ry’ababyinnyi rikomeye mu Rwanda rya The Blessing Family ryahuje imbaraga na Himbaza Club bategura iserukiramuco ry’imyibo rizitabirirwa n’ababyinnyi bo muri Botswana baba mu Rwanda ndetse n’abahanzi bakunzwe nka Aime Uwimana na Serge Iyamuremye.

Iri serukiramuco ry’umunsi umwe ryahawe izina rya Foundation of Praise Festival ritaganyijwe kubera kuri Christian Life Assembly (CLA Nyarutarama), ku wa 26 Mutarama 2020. Kuva I saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hazaba habaye iserukiramuco ry’imbyino zo kuramya no guhimbaza Imana aho kuryinjiramo bizaba ari i 2,000 Frw mu myanya isanzwe na 5, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Semayange Octave Umuyobozi wa The Blessing Family yavuze ko iri serukiramuco batekereje kuzana

Ati “Kuko twebwe dushobora kubyina injyana zitandukanye twatekereje no gushyiramo Abarundi ngo bazanemo umuco wabo kandi tuzaba dufite n’abandi baturutse muri Botswana.”

Semayange yavuze ko mu bandi bahanzi bazabafasha uretse Aime Uwimana na Serge Iyamuremye bamaze kumvikana biteze ko na Gisubizo Ministries nayo izabafasha.

The Blessing Family yateguye iki gitaramo yabonye izuba ku wa 16 Werurwe 2010. Yashinzwe mu murongo wo gufasha urubyiruko rwari rusanzwe rubyina imbyino zisanzwe (Secular) n’abandi bari bafite impano ariko batabonerwa uburyo bwo kuzikoresha bahimbaza Imana.

Yatangijwe n’abahungu barindwi igenda yaguka ubu igizwe n’abantu 35 barimo abahungu n’abakobwa. Mu gihe bamaze bitabiriye ibikorwa byinshi birimo igikorwa cyo gusoza irushanwa rya Chan, Jamafest n’ibindi.

Iri tsinda kandi rimaze gutaramira mu Burundi no muri Uganda. Bamaze gutwara ibihembo bibiri birimo nk’itsinda rya mbere mu kubyina mu gihugu ndetse bakoze ibitaramo bitatu ku rwego mpuzamahanga bahuriyemo n’abahanzi bo mu bindi bihugu.

Rifite intego yo gutoza abanyamuryango bose kuba abigishwa ba Kristo Yesu; gutanga ubutumwa impande zose z’Isi binyuze mu mpano zo kubyina ndetse no ’guhinyuza urubyiruko rugenzi rwabo ko impano zose rufite zakoreshwa mu nzu y’Imana bigahindura ubuzima bwa benshi baza kuri Kristo Yesu’.

Himbaza Club itsinda rigizwe ahanini n’Abarundi b’impunzi baba mu Rwanda ryavutse mu 2008 i Bujumbura mu Burundi. Yatangiye gukorera mu Rwanda, ku wa 06 Kamena 2015 itangijwe n’abasore b’impunzi z’abarundi bahungiye mu Rwanda bahoze bavuze ingoma muri Himbaza y’i Burundi.

Ni itsinda ry’Abakristo rigizwe n’abantu 16 rihimbaza Imana binyuze mu kuvuza ingoma n’’imbyino gakondo zikomoka i Burundi. Rimaze kugaragara mu bikorwa byinshi haba mu Rwanda, Kenya na Tanzania.

Ryatumiwe mu biterane binini harimo nka ‘Afrika Haguruka’ itegurwa na Zion Temple, ‘Africa Harvest’ itegurwa na Bethel church hamwe n’igitaramo nka ‘Overflow’ cya Heavenly melodies, ‘East Africa wedding Show’, ‘East Africa Tarama Festival’…

Iri tsinda kandi ryavuzwe cyane mu mpera z’umwaka ushize mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent’ bitabiriye ryabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Babashije kugarukira muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa.

Himbaza Club imaze kugirira umubare munini w’abayikunda mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ku bw’impano bafite yo guhimbaza Imana n’umurishyo w’ingoma kandi bakabikora mu ntego yo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’urubyiruko bagendeye ku ndangagagiciro za gikirisitu.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO