The Ben yerekanye amarangamutima ku ndirimbo ya Kingdom Ministries


6 September 2018 saa 05:31'
Umuhanzi Mugisha Benjamin umenyerewe ku izina rya The Ben yakoze agashya atura abafana be indirimbo ya KingDom minsistries aho yashimaga Imana bikomeye cyane kubwo ibyo igenda imukoresha.
Kuwa mbere tariki ya 3/9 nibwo uyu musore ukurikirwa n’abatari bake kurubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ye kuri urwo rubuga, maze yandikaho amagambo agira ati :”Nzaguhimbaza ,nkiriho,nkifite ubugingo,mvuge ineza wangiriye,#your theGodAlmighty”
Aya magambo akaba ari ayo mu ndirimbo ya Kingdom Ministries yitwa Nzamuhimbaza.
Abakunzi be bakimara kubona ayo magambo benshi bagiye bamwibutsa ibihe bya kera ari nako abandi bakomeza kumwibutsa ko nta wundi mwami akwiye guhungiraho ndetse no kwizera Atari Yesu Kiristu.
Iyo urebye neza neza amateka y’uyu musore usanga mbere yo kugira ngo ajye mu ndirimbo za Secular(z’isi) yarabanje kuririmba izihimbaza Imana ndetse bikaba bivugwa ko yanigeze no kuba muri Korali.
- The Ben akunda kugaragara mu bitaramo bya Gospel yafashijwe cyane
The ben yagiye aririmba indirimbo nyinshi zo guhimba Imana zagiye zikundwa cyane,zirimo nzaririmba ,nkwite nde n’izindi nyinshi
Amateka ya The Ben mu muziki atangirira muri korali
The Ben Yakuranye impano yo kuririmba, kuva mu bwana yakuze abwirwa ko azi kuririmba biza kuba akarusho ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Gahini aho yaririmbye muri korali ya ‘Ebenezeri’. Yanabaye mu itsinda ryitwaga ‘The Close Friends’ ndetse na ‘Herman’s Group’
Kuva ubwo amarembo yabaye nk’akingutse kuri we ndetse atangira kwigirira icyizere ari nabwo yaje gutangira kuririmba byeruye