Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Thacien Titus yasohoye indirimbo nshya ‘Impanuro’ yageneye urubyiruko

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Thacien Titus umwe mu bahanzi nyarwanda bubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Impanuro’ ikubiyemo ubutumwa bwiza ndetse n’inama zubaka urubyiruko.

Iyi ndirimbo nshya ‘Impanuro’ yageze ahagaragara ku wa 25 Nyakanga 2019, ikaba yaratunganyijwe na Mariva.

Indirimbo ‘Impanuro’ yasohokeye rimwe n’amashusho yayo, Thacien aba ari kugira inama umwana we w’umukobwa, amusaba kujya agendera kure icyaha n’igisa nacyo cyose akayoboka inzira nziza yo kwiyegereza Imana binyuze mu gusenga.

Iyi ndirimbo ifite ibitero 3 n’inyikirizo, imara iminota 3 n’amasegonda 20, yumvikanamo amagambo ahanura umwana we w’umwangavu wari ugiye ku masomo, amubwira ko agomba kumenya ikimujyanye, ndetse ko atagomba no kwibagirwa ko Imana ariyo iza imbere ya byose.

Mu mpanuro zikomeye agira uyu mwangavu, harimo kwicisha bugufi, gukunda abantu, kubaha no kwirinda irari rya gisore.

Ati “Ujya ukunda gusenga kandi wubahe bose, bizakubera impamba y’uru rugendo, uzarinda usaza bakwita intwari[…] Ujye ukunda abantu, wicishe bugufi, ukunde kwiga ubwenge nibwo butunzi.”

Ikomeza igira iti “Dore umaze kuba umwangavu , imyaka ugezemo iragoye ujye wirinda cyane irari ritazakubuza amahirwe.”

Uyu mugabo wamenyekanye ku ndirimbo zakunzwe n’abatari bacye nka "Aho ugejeje ukora", "Mpisha mu mababa", "Bwira Yesu" n’izindi, yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi ndirimbo ye nshya yayigeneye urubyiruko.

Ati “Iyi Ndirimbo IMPANURO, ibumbiyemo ubutumwa bwiza ndetse n’impanuro zigenewe urubyiruko kuko aribo mbaraga z’igihugu, imbaraga z’itorero ndetse n’ejo hazaza.”

Thatien Tutus aba aha impanuro umwana we w’umukobwa

REBA HANO ’IMPANURO’ YA THACIEN TITUS


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO