Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Tanzania: Depite Rev Dr Gertrude Rwakatare wari ufite Itorero rikomeye yitabye Imana ku myaka 69

Editorial , 1 month ago

Hon Gertrude Rwakatare wari Umudepite muri Tanzania kuva mu 2007 wari unafite itorero rikomeye muri iki gihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2020. Yaguye mu mujyi wa Dar es Salaam azize indwara yari amaranye igihe gito nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.

Rev Dr Rwakatare yicaye mu ntebe y’icyubahiro y’Abadepite muri Tanzania ku itike y’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi. Yabaye Umudepite bwa mbere mu mwaka wa 2007 atunzwe inkoni na Perezida Jakaya Mrisho Kikwete.

Mu 1997 yashinze ikigo cy’amashuri Abanza n’Ayisumbuye kitwa St Mary’s Schools Network giherereye i Tabata muri Dar es Salaam. Yari umuyobozi mukuru w’itorero Mikocheni B Assemblies of God, itorero ry’abanyamwuka (Pentecostal church) rifitanye imikoranire ya hafi na Assemblies of God Tanzania.

Hon Rev Dr Gertrude Pangalile Rwakatare yavuze ko impamvu yashinze ishuri ry’icyitegererezo ari uko yababajwe no kubona abana b’abanyatanzania bambuka imipaka bajya kwiga hanze y’igihugu cyabo, bituma ashinga ishuri rikomeye yise St Mary’s Schools (Primary, Secondary) riherereye muri Dar es Salaam, Morogoro, Mbeya, Dodoma na Mwanza.

Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi barimo n’uwari inshuti ye y’akadasohoka Rev Lucy Natasha umupasiteri w’umusirimu cyane wo muri Kenya. Rev Natasha yanditse kuri Instagram ati “Nakiriye inkuru mbi y’urupfu rwa Bishop Dr Gertrude Rwakatare wo muri Dar es Salaam”.

Yihanganishije umuryango we n’itorero yayoboraga. Rev Natasha uvuga ko yabwirije inshuro nyinshi mu rusengero rwa nyakwigendera Hon Rev Dr Gertrude, yavuze ka yari umugisha ukomeye ku bantu bo muri iki kinyejana.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO