Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Sobanukirwa uko wamenya ubushake bw’Imana kubuzima bwanjye wiyumvire icyo Bibiliya ibivugaho


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 March 2018 saa 01:58'

Ni ingenzi kumenya ugushaka kw’Imana. Yesu aravuga ati, “Umuntu ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.” (Mariko 3:35).

Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha b’ikoro n’abamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihana ngo mumwemere.” (Matayo 21:32).

Ikibanze, Ubushake bw’Imana ni ukwihana ibyaha byacu ndetse no kwizera Kristo. Niba tutarateye iyo ntambwe kwikubitiro, Ntabwo twigeze twemera ubushake bw’Imana.

Iyo twakiriye Yesu mu kwizera, tuba duhindutse abana b’Imana(Yohana 1:12), kandi iba ikeneye kutuyobora mu nzira yayo (Zaburi 143:10). Imana ntabwo igerageza kuduhisha ugushaka kwayo muri twe; ishaka kubihishura. Muby’ukuri, Imana hari byinshi yarangije kuduha, ibyerekezo byinshi mu ijambo ryayo. Mu bibaho byose muhore dushima, kuko aribyo Imana ibashakahomuri kristo Yesu (1 Abatesalonike 5:18).

Duhamagarirwa gukora imirimo myiza (1 Petero 2:15). Ndetse “Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirirnda gusambana” (1 Abatesalonike 4:3).

Ugushaka kw’Imana kurazwi kandi kurasobanutse. Abaroma 12:2 haravuga hati, “Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugire imitima mishya, kugirango mumenye neza ibyo Imana ishaka, aribyo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Icyi cyanditswe kiduha uruhererekane rw’ingirakamaro: Umwana w’Imana yanze kwisanisha n’isi nuko yiyemeza guhindurwa n’umwuka wera. Uko imyumvire ye irushaho kuba mishya kubirebana n’Imana, ashobora kumenya ugushaka kwa nyako kw’Imana.

Mu gushaka umugambi w’Imana, dukwiriye kumenya neza ko ibyo dushaka Atari ibyo bibiliya ibuza.Nk’urugero, bibiliya ibuza kwiba; uhereye igihe Imana yavigiye kuri iyi ngingo, turabizi ko Atari ugushaka kwayo kuri twe kuba abajura, kandi ntidukeneye no kubisengera. Dukwiriye kumenya neza ko uko gushaka kuzamura ikuzi ry’Imana kdufasha kandi kugafasha n’abandi gukura mu mwuka.

Kumenya ubushake bw’Imana rimwe na rimwe biragoye kuko bisaba ukwihangana.

Birasanzwe gushaka kumenya ubushake bw’Imana icyarimwe, ariko uko siko Imana ikora buri gihe. Igenda iduhishurira intambwe ku ntambwe, buri rugendo ni intambwe y’ibyiringiro biduha gukomeza kwizera Imana. Ik’ingirakamaro ni uko, uko dutegereza icyerekezo cyimbitse, tuba duhuze dukora ibyiza tukwiye gukora(Yakobo 4:17).

Akenshi, tuba twifuza ko Imana yatwereka neza, aho dukora, dutura, uwo twashyingiranwa, imodoka twagura, ndetse n’ibindi. Imana itwemerera kugira amahitamo, kandi iyo tuyinambyeho, ifite uburyo iturinda amahitamo mabi (soma Ibyakozwe n’intumwa 16:6–7).

Uko turushaho kumenya umuntu neza, niko turushaho kumenya ibyifuzo bye. Nk’urugero, umwana ashobora kureba agapira kidunda mumuhanda, ariko ntakirukeho, kuberako aziko I se atabishaka. Ntabwo ashobora guhora abaza se inama kuri buri kimwe cyose; azi icyo I se yamusubiza, kuko azi papa we.

Ibyo bimeze kimwe n’umubano wacu n’Imana. Uko tegendana n’Imana, twubaha ijambo ryayo, tukishingikiriza umwaka wayo, tubonako twahawe gusa na kristo (1 Abakorinto 2:16). Turamuzi, kandi bikadufasha kumenya ugushaka kwe. Turonka kuyoborwa n’Imana. “Gukiranuka k’umuntu uboneye, kumutunganyiriza inzira, ariko umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye.” (Imigani 11:5).

Niba turi kugendana n’Imana kandi tukaba twifuza ugushaka kwayo mu mibereho yacu, Imana izuzuza ugushaka kwayo mu mitima yacu. Urufunguzo ni ukeifuza ugushaka kw’Imana, tukirengagiza ukwacu. “Kandi wishimire Uwiteka, Nawe azaguha ibyo umutima wawe ushaka” (Zaburi 37:4).

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.