Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Sobanukirwa ibijyanye n’umuhamagaro w’Imana k’ubuzima bwawe


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 March 2018 saa 02:11'

Abefeso 4:11 Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha.

Iyo usomye Inzandiko za Pawulo usangamo impuguro zikomeye cyane zigaragaza imirimo ikorwa mu nzu y’Imana ndetse n’abayishinzwe.

1. Intumwa: (Abefeso 4:11; 1 Corintians: 12:28)

Ijambo intumwa riva mu ijambo ry’ikigiriki Apostolos risobanura uwoherejwe. Intumwa ni umuntu Imana ituma ikamuha ubutumwa ndetse naho abujyana kugira ngo yagure ubwami bw’Imana haba ari ugutangiza amatorero cyangwa ibindi bikorwa by’ ubwami bw’Imana ndetse no gushyiraho amahame (doctrine) y’ubwami bw’Imana.

Benshi mu biyita intumwa ubu umuntu yakwibaza niba koko baba batumwe. Kuko hari ababyiyita nta n’Itorero barashinga na rimwe ndetse nta na doctrine bafite ihamye kandi isobanutse. Hari aho kuba intumwa bifatwa nk’urwego (grade) yo hejuru mu bakozi b’Imana ariko siko ijambo ry’Imana rivuga. Ntabwo Intumwa ari mukuru wa Pastor cg w’umuvugabutumwa! Kuvuga ko Pastor ukoze neza azamuka mu ntera akaba intumwa ni nko kugeranya abaforomo n’aba dentists.

Iyi mirimo iratandukanye!

2. Abahanuzi: (Abaroma. 12:6; 1 Corintians 14:10; Abafeso 4:11).

Uyu n’umuhamagaro ubereyeho kubwira abantu icyo Imana ibashakaho hanyuma bigatuma iyi mpano izana guhugura, kungura, ikanakuza itorero rya kristo. Ikibabaje ni uko abahanuzi benshi bariho ubu ari abantu badafite guhugura mu ijambo ahubwo bakoresha amarangamutima. Umuhanuzi ntabwo ari umuntu muto. Arakomeye cyane. Ni abantu batakagombye gutekereza ko bakomera ari uko babaye abashumba cyangwa intumwa. Basanzwe bakomeye. Ntibisaba kwihisha mu wundi muhamagaro kugira ngo bakomere.

3. Abigisha: (Abaroma. (12:7; 1 Cor. 12:28; abefeso 4:11).

Abigisha babereyeho kwigisha abandi ukuri kuri mu ijambo ry’Imana kugira ngo basobanukirwe kandi bagere ku kigero cy’ubukure. Aba bakorera mu Itorero kandi bafasha abakristo gukura mu bumenyi bw’ijambo. Ni abakozi bagomba kubahwa cyane! Gukomera kwabo ntibakugezwaho no guhindura umuhamagaro. Benshi bafite uyu muhamagaro baterwa ipfunwe n’uko batagizwe abashumba cyangwa intumwa ariko siko byakabaye.

Wowe urabivugaho iki?

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.