Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sobanukirwa ibanga ryo gutuza-Inyigisho ya Rev.Nsengiyumva Laurien

Ubwanditsi , 4 months ago

Rev.Nsengiyumva Laurien ni umushumba mukuru w’amatorero ya ADEPR mu karere ka Rwamagana ,uyu akaba azwiho kuba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana kuri uyu munsi wo kucyumweru cyo kuwa 26 Gicuransi 2019 yaguteguriye impamba y’umunsi binyuze mw’ijambo yise ngo "Ibanga riri mu gutuza".

Rev.Nsengiiyumva Laurien atangira agira ati :" Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. " (Yosuwa 1:8)

"Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, ...." (Zaburi 37:7)

Mu mibereho yacu dukenera kumenya icyo Imana ivuga n’icyo idushakaho. Nyamara ugasanga kenshi twahuzaguritse kuko twabuze icyerekezo. Ndetse tukagera n’aho ijwi ry’Imana riba ingume.

Mu yandi magambo tukarikena pe. Ugasanga twabaye nk’umu pilote w’indege watakaje itumanaho n’abo mu biro biyobora indege (Tour de contrôle). Burya nta kiba gisigaye uretse ko iyo ndege ikora impanuka.

Iyo turi aho dusigara twibaza ko Imana yacecetse cyangwa yatugiye kure. Nyamara ntihwema kuvuga, ariko kugirango turobanure ijwi ryayo mu yandi menshi adusakuriza dukenera kubanza gushaka ituze.

Imana ivuganira natwe mu ijambo ryayo iyo tugize igihe cyo gutuza tukaryuzaho, twiyufuye andi majwi yose. Hari byinshi dutegera amatwi , bigahinduka urusaku rutubuza kumva ijwi ry’ihumure riva ku Mana kandi riduha icyerekezo nyakuri.

Ongera ugire uturembo ukinga , uturize Uwiteka, ibyagushobeye birasobanuka.

Rev.Nsengiyumva Laurien umushumba wa ADEPR mu karere ka Rwamagana

Iri jambo mwariteguriwe kandi murigijejweho na Mwene so Rev,Nsengiyumva Laurien umusumba w’itorero rya ADEPR mu karere ka Rwamgana.

Mugire icyumweru gihire


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO