Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sinzi icyo uba ujya gushaka hanze kandi mu rugo iwawe gihari- Rev Rutayisire abwira abagabo baca abagore inyuma

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yanenze abagabo baca abagore babo inyuma, yibaza icyo baba bagiye gushaka hanze kandi mu ngo zabo baba bagisizeyo.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019, ubwo yarimo gusubiza ibisubizo bya bamwe mu bari bitabiriye igiterane cy’abashakanye.

Ni igiterane gikomeye cyabereye ku itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera, cyahuriyemo abashumba bo mu matorero atandukanye, bafite ubunararibonye mu nyigisho z’imibanire y’ingo.

Mu bigishije muri iki giterane harimo Pastor Desire Habyarimana akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR akaba n’umuyobozi w’urubuga Agakiza.org, Pastor Hortence Mazimpaka, Uyobora itorero ‘Believers Worship Center’, rifite icyicaro mu Karere ka Karongi ndetse na Rev. Pst Dr Antoine Rutayisire.

Mu nyigisho zatangiwe muri iki giterane cy’abashakanye, abashumba bagarutse cyane ku bibazo abafite ingo bahura nabyo banagaragaza uburyo nyabwo bwo kubikemura hatabayeho ubushyamirane buganisha ku gutandukana.

Ni inyigisho zanakurikiwe n’ibiganiro aho Dr Rutayisire na Madamu we, ndetse na Pastor Desire na Madamu we bagiye ahirengeye babazwa ibibazo bijyanye n’imibanire y’abashakanye bafatanya kubisubiza.

Ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo babazwaga n’abitabiriye iki giterane, Rev. Dr Rutayisire yabajije abagabo baca inyuma abagore babo icyo baba bagiye gushaka hanze kandi bagisize mu ngo zabo.

Yagize ati “Abagabo tugira umutima utemba ujya hanze. Nta mugore n’umwe wishimira gusangira umugabo n’abandi bagore. Ubundi njyewe sinzi icyo ujya gushaka hanze kuko iwawe mu rugo ibyo ujya gushakayo biba bihari.”

Pastor Desire avuga ko ikibazo kibaho ari uko abagabo bakunda igitsina, aho byoroshye ko kubona umukobwa wambaye nabi gusa ahita yumva amwifuje agahita agira ubushake.

Uyu muvugabutumwa avuga ko hari abagabo benshi biga imico yo kujya hanze kubera ko abagore babo batabitaho uko bikwiye. Ati “Kubera abadamu bazi ko abagabo babikunda, hari igihe babafungira umuriro n’amazi. Ntibamenye ko ukomeza gufungira umugabo aribwo atangira kureba bya bibero by’abakobwa.”

Rev.Dr Rutayisire ndetse na Pastor Desire Habyarimana ni bamwe mu bavugabutumwa bakunze kwibanda ku nyigisho z’abashakanye, aho bagira uruhare rukomeye mu gufasha abakirisitu kugira ingo zitajegajega, mu gihe mu minsi ya none usanga ibibazo by’ingo zisenyuka kiri gufata indi ntera.

Pastor Rutayisire na Madamu ndetse na Pastor Desire na Madamu bahuguye bikomeye abashakanye

Pastor Habyarimana Desire amaze kumenyekana cyane mu gutanga inyigisho zifasha abubatse ingo

Pastor Desire n’umufasha we bari mu batanze ikiganiro


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO