Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Simon Kabera na Alarm Ministries mu bazaririmba mu gitaramo Prosper Nkomezi azamurikiramo Album ya mbere

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ’Ibasha gukora Live concert’ yatumiyemo Simon Kabera n’itsinda rikomeye mu Rwanda ryitwa Alarm Ministries.

Iki gitaramo kitezweho kuzahembura imitima ya benshi, biteganyijwe ko kizaba ku wa 7 Nyakanga 2019 muri kibere muri Kigali Serena Hotel..

Mu kiganiro uyu muhanzi uri kuzamukana imbaraga zidasanzwe mu ruhando rwa muzika w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aherutse kugirana na Iyobokamana , yavuze ko iki gitaramo azanamurikiramo Album ye ya mbere yise ’Sinzahwema’.

Yanavuze ko ‘Ibasha gukora Live Concert’ ifite intego yakuye mu ijambo ryo muri Bibiliya mu Abefeso 3:20 handitse ngo "N’uko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira nibyo dutekereza nk’uko imbaraga z’Imana zidukoreramo."

Prosper Nkomezi yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Sinzahwema (benshi bazi nka Amamara)’, ‘Humura’ , ‘Ibasha gukora’, ‘Singitinya’, ‘Urarinzwe’, ‘Nzayivuga’, ‘Hazaba’ n’izindi zagiye zzururutsa imitima ya benshi.

Prosper Nkomezi avuga ko agezze kure imyiteguro y’igitaramo cye

Igitaramo Prosper Nkomezi yatumiyemo Alarm Ministries na Simon Kabera

Umva indirimbo ’IBASHA GUKORA’ ya Nkomezi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO