Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Simon Kabera,Bosco Nshuti n’abandi bahanzi bakunzwe bazifatanya n’umuhanzikazi Dorcas Ashimwe mu gitaramo azamurikiramo album yise "I surrender"

Ubwanditsi , 1 month ago

Ashimwe Dorcas bakunda kwita Ado ni umuhanzikazi w’umuhanga cyane kubera indirimbo zitandukanye yagiye akora zikora ku mitima y’abantu ariko zinafte ubuhanga bugendanye n’ijwi ryiza.

Uyu ukobwa kandi yahoze mu itsinda ry’abavandimwe rya Blessed Sisters ryari rigizwe nawe n’abandi bavandimwe be batatu kuri ubu batakibarizwa mu Rwanda ,basigaye bibera I Burayi.


Ashimwe Dorcas ari mu myiteguro y’igitaramo azamurikiramo Album ye ya mbere

Uyu mukobwa amaze igihe gito yinjiye mu kuririmba ku giti cye akaba amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo I surrender yanitiriwe album,Elohim,Hari ijambo yakoranye na Rachel Rwibasira, n’izindi zitandukanye.
Kuri ubu uyu muhanzikazi ageze kure imhyiteguro y’igitaramo gikomeye yateguye agamije gushyira ahanze indirimbo ze zikubiye muri album ye ya mbere yise ‘’I surrender’’.

Ni igitaramo giteganijwe ku itariki ya 3 Werurwe 2019 kuri Champions Hotel I Remera.Yagitumiyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Simon Kabera,Bosco Nshuti ,Aline Gahongayire,Dinah Uwera, n’abandi.

Uretse aba baririmbyi kandi ,umuvugabutumwa muri iki gitaramo azaba ari Bishop Louis Muvunyi uyobora Diocese y’itorero Anglikani ya Kigali.

Mu kiganiro na Dorcas Ashimwe yavuze ko iki gitaramo yitezemo ko abantu bazabohorwa n’indirimobo zo kuramya Imana bateguye.Yakomeje avugako ari umwanya mwiza wo kuramya Imana no kuyiha wese binyuze mu kuramya nkuko insanganatsiko ibivuga.

Dorcas Ashimwe asengera mu itorero Anglikani mu Rwanda akaba yaragiye akora ibikorwa bitandukanye ndetse akaba yaranaririmbye mu bitaramo bikomeye birimo ibyo Aline Gahongayire yagiye amutumiramo ndetse n’iby’abandi bahanzi .


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO