Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Serge Iyamuremye azanye umuhanzi mpuzamahanga wigwijeho abakunzi mu rwagasabo mu gitaramo "One Spirt Live Concert "


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 July 2018 saa 08:02'

Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye akaba akora mu njyana ya R&B na Pop, yibanda ahanini ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Uyu muhanzi yakajije imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ’One Spirit’ azamurikiramo Album ye nshya bikaba byamaze kumenyekana ko Umuramyi k’urwego mpuzamahanga, Apotre Apollinaire Habonimana w’I Burundi azaba ari muri iki gitaramo.


Apotre Apollinaire Habonimana w’I Burundi azitabira igitaramo ’One Spirit’

Umuramyi k’urwego mpuzamahanga, Apotre Apollinaire Habonimana w’I Burundi afatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu gutangiza mu Rwanda gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo(Praise and worship) ari nayo mpamvu afite abakunzi benshi hano mu rwagasabo abari bamunyotewe bakaba basizwe igorora kuko Serge Iyamuremye amuzanye mu gitaramo ’One Spirit’ kizaba mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2018.

Serge Iyamuremye akunzwe cyane mu ndirimbo: Arampagije, Amashimwe, Nta wundi nambaza, Nzaririmba Hoziana n’izindi n’izindi nyinshi , kuri ubu ari gutegura igitaramo gikomeye.


Serge Iyamuremye arahamyako igitaramo ateguye kizanyura abazakitabira

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Serge yavuzeko imyiteguro y’iki gitaramo kugeza ubu irimo igenda neza ati:"Ndizeza abakunzi banjye n’abakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana muri rusange ko bazanyurwa na "One Spirt Live Concert " kuko turi kugitegura neza kandi turi no kugisengera ndetse n’abahanzi bazakiririmbamo bakaba bazaba ari abakunzwe na benshi kw’ikubitiro Umuramyi k’urwego mpuzamahanga, Apotre Apollinaire Habonimana w’I Burundi akaba azaba ari muri iki gitaramo.

Ni igitaramo yise ’One Spirit’ azamurikiramo album ye nshya ’Biramvura’. Agiye gukora iki gitaramo nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda. Serge Iyamuremye arahamagarira abakunzi b’umuziki wa Gospel kutazacikanwa n’iki gitaramo cye, kuko kizaba kirimo Umwuka w’Imana.

Ni concert izaba igamije kuramya Imana mu mwuka umwe, ikindi izaba igamije kugira ngo abantu baramye Imana mu Mwuka umwe kandi mu rukundo kuko muri ubwo bwami bwo kuramya Imana n’umutima w’urukundo hari ibirangaza byinshi harimo kudahuza ndetse n’ibindi bihurira mu kuramya Imana nta kindi kiba cyuzuye umutima w’umuntu keretse umunezero.

Iki gitaramo cyiswe ’One Spirit’ kikaza ku cyumweru k’italiki ya 26 Kanama 2018 kikazabera kuri Serena Hotel i Kigali ku masaha y’umugoroba ,ibijyanye n’ibisabwa kugirango umuntu azakinjiremo ndetse n’abandi bahanzi bazakitabira bizagarukwaho mu nkuru yacu itaha.

REBA UKO SERGE IYAMUREMYE MU MINSI ISHIZE YANYUZE ABITABIRIYE IGITARAMO FRAGRANCE OF WORSHIP CYA FORTRAND BIGIRIMANA I KIGALI :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.