Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Serena Hotel :Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge yatumiye Hoziana,Papy Clever na Rev.Masumbuko Josue mu gitaramo gikomeye bise "Turashinganye Live Concert"


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 February 2018 saa 04:43'

Korali Baraka ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Nyarungenge ,iyi korali yari imaze igihe kitari gito idategura igitaramo cyayo yazirikanye ineza Imana yagiriye abantu itegura uburyo bwo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo bise ngo "Turashinganye Gospel Concert batumiyemo Hozianna n’umuhanzi Papy Clever n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Rev.Masumbuko Jousue.


Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge mu myiteguro y’igitaramo gikomeye ifite muri Kigali Serena Hotel

Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge nimwe mu makorali yubatse imitima y’abanyarwanda binyuze mu ndirimbo zabo zakanyujijeho ari no muri ubwo buryo bibutse imirimo myiza Imana yakoreye abanyarwanda hamwe n’ibitero by’umwanzi satani Imana yagiye ikingira abantu bayo maze bategura igitaramo cyo gushimangira uburinzi bw’Imana bagira bati "TUrashinganye .

"Turashinganye Gospel Concert n’ igitaramo Korali Baraka yatumiyemo umuramyi ukunzwe Papy Clever na Korali Hoziana aho bazafatanyiriza hamwe gufasha abakunzi bayo kubyina intsinzi y’ i Karuvali no gusubiza intege mu bugingo abizera Yesu kristo umwana w’Imana ndetse ijambo ry’Imana muri iki gitaramo rikaba rizigishwa n’umukozi w’Imana Rev.Pastor Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere muri ADEPR Nyarugenge uyu akaba azwiho kugira ijambo ry’Imana ribohora imitima y’abamwumva.


Menya byinshi kuri iki gitaramo cy’ubudasa udakwiriye gucikwa

Iki gitaramo kizaba mu mpera z’iki cyumweru n’ukuvuga ku wagatandatu taliki ya 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Serena Hotel kuva kw’isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’ubuyobozi bw’iyi korali bavuzeko bateguye iki gitaramo mu ntego yo gushima Imana kubwo uburinzi bwayo yashyize kubantu bati:"Iki gitaramo twakise ngo "Turashinganye Gospel Concert " kuko indirimbo nyinshi tuzagarukaho muricyo zizaba zishimangira uburyo abantu b’Imana ari ubwoko bushinganye ari nayo mpamvu twatumiyemo abandi bakozi b’Imana barimo korali Hoziana ,umuhanzi Papy Clever n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Rev.Masumbuko Josue kandi kwinjira akaba ari ubuntu ku muntu wese.

Korari Baraka ni Korari ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR mu mudugudu wa Nyarugenge,muri Paroisse ya Nyarugenge ,yabonye izuba mu mwaka w’i
1982 itangizwa n’abakristo basengeraga mu cyumba cy’amasengesho cyari mu cyahafi itangira ari korali y’iki cyumba maze uko iminsi yagiye ishira bemererwa kujya baza kuririmba ku mudugudu wa Nyarugenge mu minsi y’imibyizi igenda ikura inatera imbere iza kwemerwa gutangira kuririmba mu materaniro yo kucyumweru ihita iba iya kabiri kuri Hoziyana yarihasanzwe ,hari mu mwaka w’i 1983.

Korali Baraka yatangiye kuririmba i Nyarugenge ari abaririmbyi 13 maze baza guhabwa izina rya Korali bitwa Baraka kugeza na magingo aya ,uko iminsi yagiye ishira ikaba yaragiye yiyongera kuburyo ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 114.


Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge ikora ivugabutumwa mu biterane hiryo no hino mu Rwanda ndetse ianasura abarwayi

Mu myaka isaga mirongo itatu n’itandatu (36) korali Baraka imaze ibayeho yagiye ikora ivugabutumwa mu ndirimbo hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ndetse igakora n’indirimbo zitandukanye kuburyo ubu ifite Album 5 z’amajwi n’imwe y’amashusho ikaba iri gutunganya amashusho .

Korali Baraka ya ADEPR Nyarugenge ntabwo ikora ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo gusa kuko ijya inakora ibikorwa bitandukanye byo kuvuga ubutimwa mu ngiro nk’aho basura abarwayi mu bitaro bitandukanye bakabashyira ibyo kurya ndetse bakabaha n’ubundi bufasha butandukanye.




Umuhanzi Papy Clever n’abandi batumirwa bose bemeje aya makuru ko bazaba bari muri iki gitaramo cyiswe"Turashinganye Gospel Live Concert"

UMVA ZIMWE MU NDIRIMBO NSHYA ZA KORALI BARAKA YA ADEPR NYARUGENGE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.