Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sano Olivier yakoze indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyo yanyuzemo

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Umuhanzi Sano Olivier, uri mu bazwiho ubuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akanagira umwihariko wo kuririmba mu cyongereza yashyize hanze indirimbo nshya yakoze nyuma yo kunyura mu bikomeye.

Iyi ndirimbo yise ‘He is able’ bishatse kuvuga ko Imana ishoboye , ikomeje kwishimirwa no gufasha benshi cyane ko kuva yasohoka kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2020, ibitekerezo biri kuyitangwaho kuri YouTube byose bishimangira ko yabakoze ku mutima.

Uyu muhanzi yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi ndirimbo yayikoze atekereje cyane ku magambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’ Abefeso 3:20, avuga ko “Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.”

Yakomeje avuga ko yatangiye kuyandika mu ntangiro za 2019, ariko nyuma aza kubura umushinga wo kuyikora nyuma yo kunyura mu bikomeye birimo gutandukana n’uwahoze ari umukuzi we, Cadette.

Ati “Nyuma ndimo guca mu bintu bimwe mwese murabizi, iriya ndirimbo nibwo yaje, iri mu ndirimbo zankomeje, Imana ikomeza kunyibutsa kuko hari aho byageraga nkababara nkabaza Imana impamvu nayo ikankomeza imbwira ko ishoboye kandi nta musozi ushobor akuba muremure imbere yayo.”

Yakomeje agira ati “Imana ihamagara umucyo mu mwijima, nibyo yakomeje kunyibutsa.”

Umva hano indirimbo ’He’s able’

Sano Olivier wahamagariwe kuririmbira Imana, akunze kubikora mu rurimi rw’icyongereza cyane ko indirimbo ze hafi ya zose ziri muri cyongereza , ibintu avuga ko yabihisemo kugirango ageze ubutumwa bwiza mu nguni zose z’Isi.

Sano ni umukristo mu Itorero Christ Embassy Rwanda, akaba ari umuhanzi kuva mu 2016, aho amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo n’iyi nshya yise ‘He’s able’ yakorewe muri Play On Studio na Gasigye Arnald , umuhanga mu gutunganya amajwi.

Kuri ubu Sano amaze gukora indirimbo eshashatu zirimo ebyiri zikozwe mu majwi n’amashusho ndetse n’iyi ndirimbo nshya avuga ko agiye gutangira umushinga wo kuyikorera amashusho. Sano Olivier yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ’He’s able’


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO