Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sam Niyigaba witegura igitaramo gikomeye yavuze urukundo rw’Imana mu ndirimbo nshya

Ubwanditsi , 1 month ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,Sam Niyigaba ageze kure imyiteguro yo kumurika album ye y’amajwi yise ‘’Hari Impamvu pe Live Concert’’ Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi n’amakorari atandukanye barimo Patient Bizimana, Danny Mutabazi, Elmax Kagoma k’Imana,Seraphim Melodies choir, Eddie Mico n’abandi.

Iki gitaramo giteganijwe kubera kuri Solace Ministries Kacyiru ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019.

Uyu muhanzi yasohoye indirimbo yise Urukundo yakoranye n’umunyempano Uwizeyimana Claudine. Uyu muhanzi avuga ko ashimira Imana kuba abashije gusohora iyi ndirimbo ndetse ko yifuza ko abantu bayumva bagakomeza kunyurwa n’urukundo rw’Imana.Yashimiye kandi uyu mukobwa w’umunyempano ngo kuko yamuhaye ubufasha bukomeye muri iyi ndirimbo.

Umuhanzi Samuel Niyigaba kandi yakomeje atangaza ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yateguye bityo ko yifuza umuntu wese ukunda indirimbo z’Imana kuzitabira iki gitaramo.


Danny Mutabazi azafasha Samuel Niyigaba muri iki gitaramo gikomye ateguye

Samuel avuga amaze igihe kinini ategura iki gitaramo kandi ko cyujuje ibikenewe byose ngo kizagende neza .Yavuze ko yiteguye mu buryo bw’amasengesho ndetse no mu buryo bwose bushoboka bityo ko akangurira buri wese kuzinjira muri iki gitaramo nta kiguzi.

Umva indirimbo Urukundo rw’Imana by Niyigaba Samuel ft Claudine:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO