Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Salome na Roberto bahuriye mu ndirimbo yibutsa abakirisitu gatolika kwitwararika mu gisibo

Ubwanditsi , 4 weeks ago

Umuhanzikazi Iratwibuka Salome yahuriye na Nshimiyimana Roberto mu ndirimbo bise ‘Urahirwa’ ikubiyemo ubutumwa busaba Abakirisitu bose by’umwihariko Abakirisitu Gatolika Gusenga,kwicisha bugufi no kwita kubakene muri ibi bihe barimo by’Igisibo Gitagatifu.

Ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, Abakirisitu gatolika ku Isi hose batangiye igisibo cy’iminsi 40, cyo kwicisha bugufi bitegura umunsi mukuru wa Pasika Kiliziya ishingiyeho.

Aba bahanzi bombi basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana bakora ku giti cyabo n’izo bahuriramo na Korali babarizwamo bakoze iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020.

Mu kiganiro yahaye IYOBOKAMANA, Salome yavuze ko iyi ndirimbo ikubuyemo ubutumwa bugenewe abakristu bose , cyane cyana aba kristu gatorika bari muri ibi bihe by’Igisibo.

Yakomeje agira ati “Twayikoze mu rwego rwo gufasha abakirisitu gusenga muriki gisibo, amagambo ajyanye n’imyitwarire dukwiye kugira mugihe cy igisibo.”

Ni amagambo aboneka muri Bibiriya Ntagatifu mu gitabo cya Izayi:58, havuga ko “Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose.”

Salome na Roberto basanzwe ari abaririmbyi babarizwa mu makorali atandukanye yo muri Kiliziya Gatolika ariko kuri ubu batangiye gukorera hamwe nk’itsinda.

Umuhanzikazi Salome kandi yari asanzwe afite indirimbo zitandukanye zirimo izo yaririmbye wenyine n’iyo aherutse kugaragaramo yitwa ‘Mana Idukunda byahebuje’ yahuriyemo abaririmbyo babarizwa muri Korali zikomeye hano mu Rwanda.

Kanda hano wumve indirimbo ’Urahirwa

Umuhanzikazi Iratwibuka Salome asanzwe amenyerewe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mana Idukunda byahebuje Nshimiyimana Roberto ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari n’umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO