Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rwamagana: Insengero 139 zafunzwe (Amafoto)


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 March 2018 saa 02:38'

Nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abanyamadini kuri uyu wa Mbere tariki 5 Weruwe 2018 igafatirwamo ingamba zo guca akajagari no gukorera ahantu hatujuje ibisabwa kuri amwe mu madini; ubugenzuzi bwakorewe mu mirenge 10 kuri uyu wa kabiri bwasize insengero 139 muri 527 ziri muri aka karere zifunzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mbere yo gufunga izi nsengero babanje kubyumvikanaho na benezo.

Yagize ati “Kuri uyu wa Mbere twakoranye inama n’abanyamadini, uwitwa umukozi w’Imana wese muri aka karere, twumvikana ko dukwiye guca akajagari, itsinda ririmo n’umuyobozi w’amadini niryo rikora ubugenzuzi insegero basanze zitujuje ibisabwa zigahita zifungwa. Icyo nakubwira ni uko mu zafunzwe harimo izimeze nka nyakatsi aho wasangaga abantu bashinga ihema ku gasozi ngo ni urusengero.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gufunga insengero atari ugufunga idini, agira inama abafite ibyangombwa bahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ko bagura ibibanza bakubaka insengero zujuje ibisabwa.

Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko abasengeraga mu nsengero zafunzwe batazabura aho basengera. Ati “ Usanga inyinshi mu zafunzwe hari izindi zasigaye zifite imyizerere imwe, icyo batandukaniyeho ari amazina gusa. Nta mpungenge rero abasengeraga mu zafunzwe bakwiye kugira bazajya bajya ahandi basenge kuko gufunga insengero 200 cyangwa 300 mu nsengero zirenga 500 ndumva bitabuza abasengaga gusengera mu zisigaye.”

Insengero zafunzwe harimo nk’izakoreraga mu nzu zo guturamo, mu tubari, mu nzu z’ubucuruzi no mu mahema. Hafunzwe kandi izidafite parikingi, izitagira ubwiherero n’izindi ubona ko zishobora gushyira ubuzima bw’abanyarwanda mu kaga.

Ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasanze hari insengero 75 zakoraga ariko zidafite ibyangombwa bitangwa na RGB mu gihe 352 zifite ibyangombwa ariko aho gusengera hatujuje ibisabwa.

Igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, aho izisaga 700 zafunzwe.



Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.