Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rwamagana: Hatoraguwe umurambo w’umugabo bikekwa ko yazize inzara kubera amasengesho

Ubwanditsi , 2 months ago

Mu murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Jean Bosco Nduwayezu bikekwa ko yaba yarazize inzara kubera kwiyiriza mu masengesho akunda gukorerwa muri ako gace.

Umurambo wabonetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019, mu Mudugudu wa Cyarutabana, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, ubonwe n’abana barimo gutashya muri iryo shyamba.

Ababonye uwo murambo bavuga ko iruhande rwawo hari Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo zihimbaza Imana bikaba aribyo bashingiyeho bavuga ko ashobora kuba yarahitanwe n’inzara dore ko muri ako gace umurambo watoraguwemo hasanzwe haza abantu bakahamara iminsi mu masengesho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe Daniel Zamu yatangaje kuba nta wundi muntu wari hafi aho ngo abe yatanga amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bigoye kumenya icyamuhitanye, gusa ngo buri wese arakeka ko yaba yarahitanywe n’inzara kubera aho basanze umurambo ndetse n’ibyo basanze hafi yawo (Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo).

Yagize ati“Umuntu yakeka ko yaba yishwe n’inzara, gusa kuko nta muntu bari kumwe, ntawamenya.”

Gitifu Zamu akomeza avuga ko aho basanze umurambo ari ahantu hajya hasengerwa n’abantu baturutse hirya no hino ariko ngo ubu byaragabanutse, hasigaye haza bake bake,kubera ko ubuyobozi bwahagurukiye kurwanya abasengera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 nabwo humvikanye amakuru ko umwe mu bakirisitu bo mu itorero rya Restoration Church riherereye i Masoro yaba yaritabye Imana azize inzara yari amaranye iminsi kubera ibihe by’amasengesho yarimo.

Icyo gihe byavugwaga ko uwo mugabo wasengeraga muri icyo cyumba cy’amasengesho yari amazemo iminsi irindwi n’amajoro arindwi, bimuviramo gupfa amarabira.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO