Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rwamagana: Abana b’inkuba Family na Korali Jehovah Jileh CEP ULK bateguye igiterane cy’ivugabutumwa rikomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 August 2018 saa 04:42'

I Rwamagana kuri ADEPR Paruwasi ya Rwamagana ku mudugudu wa Rutonde hateguwe igiterane cyiswe cyo gushima Imana no gukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Yesu , kikaba cyarateguwe ku bufatanye n’itsinda ry’abanyamasengesho ryitwa Abana b’Inkuba Family ,Korali Jeovah Jileh CEPR ULK hamwe n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu wa ADEPR Rutonde .

Iki giterane kizamara icyumweru kuko cyatangiye kuwa mbere w’italiki ya 13 kikazarangira ku cyumweru cyo kuwa 19 Kanama 2018 ariko by’umwihariko Abana b’Inkuba Family na Korali Jehovah Jilrh CEPR ULK hamwe na Pastor Mugabo Venuste bakaba bazakibamo mu minsi ibiri yacyo ya nyuma n’ukuvuga kuwagatandatu no kucyumweru .

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Rev.Ryumugabe Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Jabana akaba ari nawe muyobozi w’itsinda rya "Abana b’inkuba Famiy" yavuzeko nkuko basanzwe bategura ibiterane by’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu ari nako kuri iyi nshuro bateguye iki kizabera mu karere ka Rwamagana .


Rev.Ryumugabe Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Jabana akaba ari nawe muyobozi w’itsinda rya "Abana b’inkuba Famiy" azabwiriza muri iki giterane

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati :"Itsinda ry’Abana b’inkuba Family twegereye ubuyobozi bwa Korali Jehovah Jileh CEP ULK maze twemeranywa gukorera ivugaubutumwa muri aka karere ka Rwamagana maze tuvugana n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu wa Rutonde twemeranywa ubufatanye mu gutegura iki giterane ".

Rev.Ryumugabe Alphonse yakomeje avugako iki giterane bagihaye intego yanditse mu gitabo cyo kuva 2:24 (Imana yibuka umuniho wabo ,yibuka isezerano ryayo yasezeranye n’Aburahamu na Isaka na Yakobo ati :" iyi ntego izasobanurwa n’abakozi b’Imana batandukanye bagize itsinda ry’Abana b’inkuba hamwe n’indirimbo za Korali Jehovah Jileh CEP ULK n’umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Pastor Mugabo Venuste hamwe na Ev.Edissa n’abandi benshi batandukanye.

Iki giterane mu minsi isanzwe kiri gutangira ku masaha y’umugoroba noneho kuwagatandatu kikazatangizwa n’amasengesho azaturuka saa tatu za mugitondo akageza saa cyenda z’amanywa (9:00h-15h00) noneho kuva kw’izi saha amasengesho azarangiriraho habe igitaramo gikomeye kizarangira saakumi n’ebyiri z’umugoroba(15h00-18h00) no kucyumweru gahunda zikomereze mu materaniro ya mugitondo igiterane gikomeze nyuma ya saa sita ari naho kizarangira .



Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa w’ijambo ry’Imana Pastor Mugabo Venuste azaba ari muri iki giterane


Korali Jehovah Jileh CEP ULK yahamije amakuru yuko izitabira iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.