Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rusizi:Korali Umucyo ya ADEPR Yerusaremu yatumiye Shalom y’i Nyarugenge n’Intumwa zidacogora ya Nkombo na Rev.Nzabonimpa Canisius mu giterane cyo kumurika Album DVD kizabera kuri Stade


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 November 2018 saa 10:49'

Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu karere ka Rusizi muri Paruwasi ya Kamembe k’umudugudu wa Yerusaremu iteguye igiterane gikomeye kizasozwa iyi Korali imurika Album y’amajwi n’amashushoyise ngo "Isezerano ".

Iyi Korali yatumiye amakorali akomeye arimo Shalom ya ADEPR Nyarugenge ,Intumwa zidacogora ya ADEPR Nkombo ,Bether ya ADEPR Kamembe ,Ijwi ry’urungururira mu butayu hamwe na Korali Yasipi ya ADEPR Murangi hamwe n’abavugabutumwa bakundwa na benshi barimo Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius na Ev.Mama Lionel .

Iki giterane kizatangira ku wagatandatu w’italiki ya 01 kugera ku cyumweru taliki ya 02 Ukuboza 2018 aho kuwagatandatu kizatangira kuva kw’isaha ya saa munani kibere kurusengero rwa ADEPR Yerusaremu ruherereye munsi y’ahahoze Gale ya Kamembe noneho bukenye ku cyumweru iki giterane gikomereze kuri Stade y’akarere ka Rusizi .

Bwana Niyonagize Gedeon umuyobozi wa Korali Umucyo

Bwana Niyonagize Gedeon umuyobozi wa Korali Umucyo mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mbere ya byose buzuye ishimwe ku Mana yabanye nabo mu murimo w’Imana ikabakoresha iby’ubutwari none bakaba bageze ku gikorwa gikomeye cyo kumurika umuzingo wa mbere w’amajwi n’amashusho.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:"Duteguye igiterane kizamara iminsi ibiri tuzakora mu ntego yo gushima Imana yarinze abanyarwanda none umwaka ukaba urimo urangira turi amahoro noneho ku cyumweru ubwo tuzaba turimo dusoza iki giterane tuzakoreramo umuhango ukomeye wo kumurika Album y’amajwi n’amashusho ndetse by’umwihariko ku cyumweru kizabera kuri Stade y’akarere ka Rusizi hose tukazaba turi kumwe n’aya makorali nka Shalom y’i Nyarugenge n’Intumwa zidacogora yo ku Nkombo.


Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi muri Paruwasi ya ADEPR Kamembe k’umudugudu wa Yerusaremu

Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi muri Paruwasi ya ADEPR Kamembe k’umudugudu wa Yerusaremu yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 2000 n’ukuvugako imaze imyaka 18 ibonye izuba .Iyi korali mu myaka 18 imaze ubu ifite abaririmbyi bagera kw’ijana ariko bamwe muribo bakaba batuye mu duce dutandukanye tw’igihugu kuburyo ubu ababoneka muri Korali ari mirongo irindwi bakaba bakomeje imyiteguro yo kumurika Album yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho bise ngo "Isezerano".






Ibyiciro byose yaba abari n’abategarugori ,abagabo n’abasore ba Korali Umucyo bakereye igiterane bazamurikiramo Album y’amajwi n’amashusho

Bwana Rev.Mazimpaka Celestin umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kamembe nawe azaba ari muri iki giterane

Ev.Mama Lionel guturuka i Kigali azabwiriza muri iki giterane

Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius azabwiriza muri iki giterane


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yemeje aya makuru ko izaba iri muri iki giterane iminsi yombi



Korali Intumwa zidacogora ya ADEPR Nkombo izwiho imbyino zitangaje nayo izaba iri muri iki giterane

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.