Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rusizi:Korali Bethania, Pastor Uwambaje Emmanuel ,Rev.Nzabonimpa Canisius n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bazafasha Paruwasi ya Muhehwe kwizihiza Yubile y’imyaka 50


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 August 2018 saa 10:18'

Paroisse ADEPR Muhehwe yo mukarere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba irimo yizihiza Yubile y’Imyaka 50 Yavutse tariki ya 18/01/1968 ibyawe na Paroisse Gashonga. Ifite icyicaro mu mudugudu wa Nyarusebeya, Akagali ka Muhehwe, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Kanama kuzageza ku cyumweru taliki ya 12 Kanama 2018 Paruwasi ya ADEPR Muhehwe bari mu giterane kizasozwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ibayeho.

Iki giterane kirimo abakozi b’Imana batandukanye nka Rev.Nzabonimpa Canisius ,Rev.Rugomoka Theophile ,Pastor Uwambaje Emmanuel,Rev.kabagire Charles umshumba w’itorero ry’akarere ka Rusizi,Rev,Sebadende umushumba wa ADEPR mururembo rw’iburengerazuba ndetse ku cyumweru ku munsi w’isabukuru hakaba hazaba hari na bamwe mu buyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR .


Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe izaririmba muri iki giterane

Si abakozi b’Imana babwiriza ijambo ry’Imana gusa kuko muri iki giterane hanatumiwemo amakorali atandukanye arimo Bethania ya ADEPR Gihundwe ABARINZI iri buturuke hano i Kigali mu karere ka Kicukiro muri Paruwasi ya Gatare hamwe n’andi makorali atandukanye yo muri iyi Paruwasi hamwe n’umuhanzikazi Uyisenga Elevania nkuko IYOBOKAMANA.COM twabihamirijwe na Pastor Habimana Japhet umukuru w’itorero muri iyi Paruwasi.

Paroisse Muhehwe yatangiranye abakristo 280 iyobowe na Révérend Pasteur SEMUHUNGU Philippe ubu ikaba ifite abakristo 1631.

Muri iyi myaka 50 Paroisse imaze yabyaye Paroisse enye:

Paroisse Bugarama -cité (1993), Paroisse Nzahaha na Muganza zombi (1999) na Paroisse Nyakibibingo (2006) ariko ikaba itakiriho imidugudu yari iyigize yashyizwe muyandi maparuwasi Umudugudu wa Nyakibingo ugaruka i Muhehwe, indi midugudu ishyirwa muri Mashesha na Nyabintare.


Menya byinshi kuri iki gitarane cyatangiye kuri uyu wa gatanu

Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius ari kubwiriza muri iki giterane kizasozwa hizihiza isabukuru y’imyaka 50

Pastor Uwambaje Emmanuel w’i Nyarugenge nawe arahabaye muri iki giterane

Korali Bethania ya ADEPR Gihundwe izaririmba muri iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.