Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ruhango: Uko ubuyobozi bwiteguye kwakira neza imbaga y’Abakristo itegerejwe kwa Yezu Nyirimpuhwe

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo bwatangaje ko bwiteguye kwakira neza imbaga y’abakristo bazitabira amasengesho yo gushima Imana kubw’ibyo yakoze mu mwaka ushize, kuyiragiza uyu utangiye wa 2020 no gusabira abarwayi ateganyijwe kubera kwa Yezu Nyirimpuhwe kuri iki Cyumweru.

Ni mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 5 Mutarama 2020, mu Ruhungo ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hazateranira imbaga y’abakristo baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yaho aho bazaba bitabiriye amasengesho yo gusabira abarwayi.

Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni kuri Kiliziya Paruwasi Gatolika ya Ruhango, buri kwezi nibura umunsi umwe mu kwezi haza abantu bagera ku bihumbi 20 baje kuhasengera, cyane cyane hakunze kubera amasengesho yo gusabira abarwayi kandi hakunze kubera ibitangaza bamwe bagakira indwara zitandukanye.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko imyiteguro yo imeze neza kuko iri sengesho risanzwe ribera kwa Yezu Nyirimpuhwe.

Yagize ati “Ni ahantu hasanzwe habera isengesho ntabwo bidutunguye, hari uburyo twitegura mu bijyanye n’isuku kandi no kubacungira umutekano. Ni isengesho risanzwe rihabera kandi ntawe uryitabira uragira ikibazo.”

Imibare itangazwa n’aka karere igaragaza ko nibura iyo habaye amasengesho Kwa Yezu Nyirimpuhwe, hateranira abakristo bagera ku bihumbi 20.

Visi Meya Mukangenzi yagaragaje ko kuba iri sengesho ribera muri aka karere rigahuza imbaga y’abantu bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’aka karere.

Ati “Amahirwe ni ukuba akarere kagendwa n’abantu benshi kandi biba ari amahirwe ku bahatuye kuko niba ujya uhagera ari n’ucuruza aracuruza bikagenda kuko abo bantu bose baza, ari ukeneye amazi ari ukeneye fanta baracuruza bikagenda.”

Yakomeje agira ati “Turabyishimiye kuko bitugirira akamaro ariko kandi n’abanyarwanda barabivuze ngo urugo rwiza ni urugendwa kandi n’abanyamahanga baba bahageze.”

Aya masangesho azabera kwa Yezu Nyirimpuhwe kuri iki Cyumweru azabimburirwa n’igitambo cya Misa , afite insanganyamatsiko igira iti “Ni muze dushimire Nyagasani ibyiza yaduhaye umwaka ushize tunamuragize uyu dutangiye” Kwa Yezu Nyirimpuhwe hakunze guteranira imbaga y’Abakristo by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika Visi Meya Mukangenzi yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba bakira abakristo baje kwa Yezu Nyirimpuhwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO