Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rubavu:Korali Sioni ya ADEPR Jenda ihuriye na Bethrehem na Impuhwe mu giterane cyo kwenyegeza igicaniro cy’Imana

Ubwanditsi , 5 months ago

Korali Sioni ya ADEPR Jenda imwe muzikunzwe cyane muri iri torero yatumiwe mu giterane cy’ububyutse kizabera mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Gisenyi ikaba izafatanya n’andi makorali yaho afite ibigwi bikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Bethrehem na Impuhwe hamwe na Alliance zose z’aha kuri uyu mu dugudu wa Gisenyi .

Iki giterane kizamara iminsi ibiri kizaba kuwa gatandatu taliki ya 13 kugeza ku cyumweru taliki ya 14 Ukwakira 2018 kikazabera kurusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Gisenyi ku mudugudu w’ikicaro k’iyi Paruwasi iherereye mu mujyi rwagati w’akarere ka Rubavu.

Bwana Pastor Twizerimana Serraphin umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Gisenyi mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko iki giterane bagiteguye mu ntego yo kurushaho kwenyegeza igicaniro cy’Imana mu bakristo ati :"Turumvatwifuza ko dusoza umwaka turi mubihe by’ububyutse niyo mpamvu twatangiye gutegura ibiterane byo gusenga Imana twenyegeza tunayishimira ibyo yakoreye abanyarwanda n’itorero muri aya mezi asaga 10 arangiye .ubu hakaba hasigaye abiri ngo uyu mwaka wa 2018 tuwusoze ari nayo mpamvu iki giterane twagihaye intego yanditse muri Zaburi 150:1-6 ahari amagambo yiganjemo uburyo abantu bakwiriye gushima Imana bakayiririmbira .

Uyu muyobozi yakomeje avugako iki giterane kizamara iminsi ibiri kizabonekamo amakorali atandukanye kandi akunzwe arimo nka Korali La Source ya ADEPR Mbugangari ,Korali Evangelique ya ADEPR Bethifage ,Korali Sioni ya Jenda ,korali izaturuka mu igihugu cy’abaturanyi cya Congo mw’itorero rya CEPAC izi zose zikazafatikanya n’andi makorali yo kuri uyu mudugudu nka Bethrehem ,Impuhwe Alliance n’izindi .

Pastor Twizerimana Seraphim yakomeje avugako iki giterane kizaba kirimo abakozi b’Imana batandukanye nka Rev.Pastor Ndizeye Charles umuyobozi w’itorero ry’akarere ka Rubavu ,Rev.Nzakamwita Innocent umushumba wa Paruwasi ya Giseinyi hamwe n’umuvugabutumwa Mutokambari uzaturuka mw’itorero rya ADEPR Musanze .

Ku ruhande rwa Korali Sioni ya ADEPR Jenda ubuyobozi bw’iyi korali babinyujije kuri Paje yabo ya Facebook bemeje aya makuru bagira bati :"Turikumwe namwe kandi dushorewe n’umwuka wera. Mwese ab’i Gisenyi, Mbugangali, Majengo, Byahi, Gisa, Rubavu, Rugerero, Pfunda ,Mahoko, Nyamyumba, Rubona na handi mu gihugu, Tutibagiwe n’abaturanyi bacu ba Goma. Muzaze Tubane namwe kuri ADEPR GISENYI, ni kuwa 14/10/2018 Guhera saa 8h00 Tuzaba tuhageze ,Tubane mu materaniro, Nyuma dukomeze n igitaramo.Ngwino Wumve iby ubugingo, ubuhaze , ukomeze urugendo utazanirwa ukigenda.


Ufite Microfone ubarangahe imbere ni Muhire Innocent umuyobozi wa korali Bethlehem

Muhire Innocent Perezida wa Korali Bethrehem yavuzeko amakorali yo kuri uyu mudugudu wa Gisenyi ahereye kuyo ayobora yose yiteguye neza kuzasusurutsa abazitabira iki giterane ati :"Bethrehem kwitabira iki giterane ni byiza cyane kuritwebwe kuko biradufasha gukomeza imyiteguro y’igiterane ngarukamwaka tuhya dukora kitwa "Bethrehem Evangelical Week" kimara icyumweru ,uyu mwaka wa 2018 kikaba giteganijwe kuba kuva kuwa 17 kugera kuwa 23 Ukuboza 2018 ,ibindi byinshi bijyanye nacyo tukazabitangaza mu minsi iri imbere.




Korali Impuhwe ya ADEPR Gisenyi imwe muzigaruriye imitima y’abanyarwanda izaririmba muri iki giterane


Korali Sioni ya ADEPR Jenda ifite abakunzi benshi izasusurutsa abaturiye akarere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi




Korali Bethrehem imwe muri korali 10 zabayeho mbere muri ADEPR yemeje aya makuru ko izafatanya n’izindi muri iki giterane


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • BIZIMANA PROTOGENE VINCENT DE PAUL , 8 October 2018 , saa 13:49'

    Icyo yanditse :

    Umukama abaje imbere kandi abakomeze. Umwete mufise si uwubusa hariho ingororano.
    Ijambo ry Imana riravugango mukwiriye gukora umurimo w uwantumye hakiri kumanywa ubwire butaraza kuko nigihe umuntu atakibasha gukora, nkiri mu isi ndi umuco w isi Yohana 9:4-5.

    Be blessed

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO