Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rose Muhando wari umaze amazi 4 arembeye mu bitaro kubera ibiyobyabwenge n’abazimu yatashye

Ubwanditsi , 4 days ago

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cyaTanzania wamamaye mu gukora indirimbo zamamaza ubutumwa bw’ imana Rose Muhando yasohotse mu bitaro nyuma yo kugaruka mu buzima busanzwe aho yari amaze amezi ane yitabwaho mu bitaro byo muri Kenya kubera ibibazo yatewe n’impamvu zo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubwo we yivugira ko ari abazimu.

Ntibiramenyekana neza niba nyiri ‘Nibebe’ yarahise anasubira iwabo muri Tanzania cyangwa akiri mu gihugu cya Kenya ariko inkuru ya Mseto East Africa yo ihamya ko yatashye akaba ari muri Tanzania.

Mseto East Africa bavuga ko hari amafoto babonye uyu mugore yifotoye ubwo yari ajyeze iwabo muri Tanzania ashaka kwerekana ko yavuye ibuzimu akaba yaragarutse ibuntu.

TUKO.co.ke yo yanditse inkuru ihamya ko icyateye Rose Muhando kumara amezi ane mu bitaro byo muri Kenya ari ingaruka zo gukoresha ikiyobyabwenge cya narcotics cyane.

Abakurikiye ibyo gufatwa kwa Muhando bo bavuga ko manager we ari we wamuteje imyuka mibi kujyira ngo amutware imitungo ye, ingingo na nyir’ubwite Rose Muhando asa nk’uwemera.

Kuwa 20 Ugushyingo 2018, hagaragaye amashusho yerekana Rose Muhando yitura hasi mu rusengero rwo muri Kenya, yigaragura asakuza cyane. Byavuzwe ko ari manager we wamwoherereje imyuka mibi ngo imunyage imitungo ye yegukanwe n’uwo manager.

Rose Muhando ubwe yivugiye ko hari imyuka mibi ijyera ku 10 yabonye imusaba imodoka ye, amafaranga yose atunze, inzu n’indi mitungo yose ku buryo asiraga nta kintu atunze kandi akabaho ababaye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO