Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rev.Mugiraneza Jean Baptiste wari warahagaritswe n’itorero rya ADEPR yakomorewe

Ubwanditsi , 5 months ago

Rev.Mugiraneza Jean Baptiste wari umaze amezi asaga atatu yarakuwe ku nshingano za gishumba mw’itorero rya ADEPR , yababariwe agirwa umushumba muri Paruwasi ya Kigarama ho mw’itorero ry’akarere ka Nyarugenge.

Rev.Mugiraneza Jean Baptiste yahagaritswe n’itorero rya ADEPR kuwa 11 Ukwakira 2018 aho yari umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatsata wahakuwe icyo gihe ahagarikwa by’agateganyo yemererwa kuzajya ateranira k’umudugudu wa Nyakabanda muri Paruwasi ya Kicukiro Shell.

Amakuru yizewe IYOBOKAMANA.COM ifite ku mpamvu zari zatumye Rev.Mugiraneza Jean Baptiste ahagarikwa n’itorero rya ADEPR ngo yaziraga ko mu miyoborere ye yo muri iyi Paruwasi ya Gatsata ubwo yoherezwaga gukorerayo nk’umushumba yasanze hari abari abakristo bari barakoze amakosa bahagarikwa n’ubuyobozi bwa Paruwasi birananirana ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ururembo rw’umujyi wa Kigali buza muri iki kibazo bwanzura ko aba bakristo bagomba guhagarikwa maze Rev.Mugiraneza ahageze ashaka kongera kwakira aba bari barahagaritswe biteza umwuka mubi mu bakristo.

Birumvikana ko ubuyobozi bw’itorero ry’akarere ka Gasabo hamwe n’ubw’ururembo rw’umujyi wa Kigali bwabonye ko Rev.Mugiraneza Jean Baptiste yabasuzuguye agashaka gutesha agaciro ibyemezo bari barafatiye aba bakristo bakoze amakosa agashaka kubagarura mu nshingano za Gikristo bigateza umwuka mubi mu bakristo kuko hari impande ebyeri n’ukuvuga uruhande rwari kuri aba batenzwe n’urundi rwari ruhanganye n’aba bahagaritswe.

Ubuyobozi bwa ADEPR bucyumva ibi nibwo bwafashe icyemezo cyo kunyuzaho Rev.Mugiranzeza Jean Baptiste akannyafu ko guhagarikwa amezi 3 maze nyuma yo kugenzurwa ubu akaba yamaze kubabarirwa asubizwa inshingano ya gishumba ahabwa kuba umushumba muri Paruwasi ya Rugarama ho mu karere ka Nyarugenge.


Rev.Mugiraneza Jean Baptiste yakomorewe agirwa umushumba wa Paruwasi ya Rugarama

Rev.Mugiraneza Jean Baptiste mu kiganiro kigufi yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yemeje aya makuru ko yamaze gukurwa mu gihano n’itorero rya ADEPR maze asubizwa inshano ya gishumba ashyirwa muri Paruwasi ya Rugarama ho mu karere ka Nyarugenge .

Ati:"Nibyo kucyumweru cyejo taliki ya 28 Mutarama 2019 najyanywe muri Paruwasi ya Rugarama aho ngiye kubera umushumba naho andi makuru menshi mwayabaza Rev.Ruyenzi Erneste umushumba wa ADEPR mu karere ka Nyarugenge aho iyi Paruwasi ya Rugarama iherereye".

IYOBOKAMANA.COM mu gihe twakoraga iyi nkuru twagerageje guhamagara Rev.Ruyenzi Erneste umushumba w’itorero ry’akarere ka Nyarugenge ntiyabasha kutwitaba tunamwandikira ubutumwa bugufi ntiyadusubiza.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO