Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rev Karuranga yagereranyije umwaka n’ishyamba, asaba abawusoje gushima Imana (Video)

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR, Rev Karuranga Ephrem yagereranyije umwaka n’ishyamba ririni umuntu aba agenda atazi icyo azahuriramo nacyo ari nayo mpamvu umaze kuryambuka aba akwiriye kwicara agashima Imana.

Yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka yageneye Abanyarwanda muri rusange n’abakrist0 b’iri torero by’umwihariko abari bateraniye muri Paruwasi ya ADEPR Gasave ku mudugugu wa Ntora mw’ishami ry’icyongereza [Ntora Church English Service (NCES)].

Rev Karuranga yari yifatanyije n’aba bakristo mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2019, rishyira ku wa 1 Mutarama 2020.

Yibukije abakristo ko na Yesu yafataga umwanya agashima Imana ahanini yabiterwaga n’umusaruro yabonaga ahanini ushingiye ku kuba umubare w’abamenye Imana bariyongereye.

Ati “Niba ugize amahirwe yo kumenya Imana ntabwo ukwiye kuyapfusha ubusa. Uyu mwanya ndashaka ko tuganira amagambo atatu, icya mbere ni uko Yesu atubona.”

Rev Karuranga yavuze ko kuba abanyarwanda basoje umwaka wa 2019, ari ishimwe rikomeye kandi bakwiriye kubishimira Imana.

Yakomeje agira ati “Turishimira ko dusoje umwaka wa 2019, abantu bose barabyishimira ko umwaka urangiye kandi ntan’impamvu yo kutabyishimira kuko umwaka aba ari ikintu kirerekire, ni nk’ishyamba rinini umuntu aba agenda atazi icyo azahuriramo nacyo. Ni ukuvuga ngo iyo uryambutse nta mpamvu yakagombye gutuma udashima Imana.”

Rev Karuranga yongeye kwibutsa abakristo ko ari abana b’Imana , ikindi kandi Yesu asaba abarushye n’abaremerewe kumusanga ngo abaruhure.

Ati “N’ubwo tuba dushima ko turangije ibihe n’ibindi ariko burya mu mitima y’abantu hari ibituma bavunika umutima ariko Imana niyo irihura umuntu kandi iyo ibishatse kuko Yesu avuga ngo yemwe abarushye n’abaremerewe munsange ndabaruhura.”

REBA VIDEO YOSE HANO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO