Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rev.Karuranga Ephrem witegura gusengerwa yabanjirijwe n’abandi 6- Urutonde rw’ababaye abavugizi ba ADEPR


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 August 2018 saa 08:46'

Kuva Itorero rya Pantekote (ADEPR) ritangijwe mu Rwanda, kugeza ubu hashize imyaka 78, ikaba imaze kugeza abakristo babarirwa muri miliyoni ebyiri. Mu myaka 78 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda, rimaze kuyoborwa n’abayobozi bakuru 7 ari nabo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

Itorero rya ADEPR mu myaka 78 rimaze ribayeho rigendera ku nkingi 4 zirimo Ivugabutumwa , Ubukungu n’Iterambere, Imibereho myiza, Kwagura imibanire y’Itorero n’izindi nzego ,ubu rikaba rifite abakristo basaga Miliyoni ebyiri kandi rikaba ryaragutse rirenga n’imbibi z’u Rwanda aho rikorera hirya no hino mu bihugu byo kw’isi .

Ishyirahamwe ry’amatorero y’Abapantekoti mu Rwanda (ADEPR) ryatangiriye i Cyangugu ari naho habanje kuba icyicaro gikuru. Kuri ubu ADEPR ifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Kigali. Iri torero rifite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri roho nzima aho rirangwa n’ibikorwa byo gusana imitima y’abanyarwanda,kubavana mu bukene n’ibindi bitandukanye nkuko banyishyize mucyo twakwita inking 4 bagenderaho.

Dore uko ababaye abavugizi ba ADEPR bagiye bakurikirana kuri uyu mwanya:

1.Rev Pastor KAPITURA Gabriel: Niwe wabaye Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR bwa mbere ahagana mu mwaka wa 1940, ubwo yari ifite icyicaro gikuru i Cyangugu. Rev Pastor KAPITURA Gabriel yitabye Imana mu gihe gishize aguye mu gihugu cy’u Bubirigi aho yabanaga n’umuryango we.

2. Rev Pastor Nsanzurwimo Joseph: Rev. Nsanzurwimo Joseph watangije irindi torero, Nsanzurwimo Joseph niwe wayoboye Itorero rya ADEPR kuva 1984 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo yahungaga. Ubu arabarizwa mu gihugu cy’u Bubirigi aho ahagarariye Itorero PHILADELPHIYA yamaze gutangiza muri icyo gihugu.

3. Rev Pastor KAYIHURA Jacques: Nyakwigendera Rev Kayihura Jacques, Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Rev Pasteur Kayihura Jacques niwe wasigaye ari umuvugizi mukuru w’agateganyo wa ADEPR. Yayoboye iri torero mu gihe abandi bapastori benshi bari bamaze guhunga baragiye hanze y’u Rwanda.Mu gihe gishize nibwo Rev Kayihura yatabarutse.

4. Rev Pastor MUNONOKA Andree: Rev. Munonoka yayoboye itorero ADEPR mu nzibacyuho y’amezi atandatu,igihe habagaho amavugurura. Rev Munonoka akaba yari ahagarariye uruhande rwashakaga impinduka rwari ruhanganye n’urwitirirwaga Rev Pastor KAYIHURA Jacques.

5. Rev Pastor Usabwimana Samuel: Kubera gushaka gukomera ku kwera kw’itorero, yahawe akazina ka “Bwere bw’itorero“. Rev Usabwimana yaranzwe no kurwana inkundura n’abataravugaga rumwe nawe ku miyoborere y’itorero rya ADEPR ndetse n’amacakubiri bamuregaga. Pastor Usabwimana yayoboye ADEPR kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2012, ava ku buyobozi yegujwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere(RGB) kubera amacakubiri n’amakimbirane byavugwaga mu itorero icyo gihe.

6. Rev Pastor Sibomana Jean: Niwe muvugizi wa ADEPR wayoboye mu bihe bitandukanye dore ko kuri ubu ari we uyoboye iri torero muri iki gihe kuri manda ye ya kabiri nyuma y’aho Rev Pastor Usabwimana Samuel yegujwe na RGB. Kuwa 21 Nzeri 2012, nibwo Rev Sibomana yatangiye kuyobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho y’amezi 6. Mu mwaka wa 2013, nyuma y’inzibacyuho y’amezi 6, Rev Sibomana yongeye kugirirwa icyizere atorerwa kuyobora iri torero mu gihe cy’imyaka itanu, kugeza ubu niwe muvugizi mukuru wa ADEPR.

7. Rev Pastor Karuranga Ephrem: Rev.Karuranga Ephrem yabaye umuvugizi wa ADEPR kuva mu gihe k’inzibacyuho yabayeho mu gihe bamwe mubari abayobozi ba ADEPR barangajwe imbere n’abari aba Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bari bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero .

Iyi nzibacyuho Rev.Karuranga Ephrehem yatangiye kuyiyobora kuva taliki ya 30 Gicurasi 2017 kugera kuwa 17 Werurwe 2018 aribwo habaye amatora kumugaragaro yongerera gutorerwa kuba umuvigizi wa ADEPR none ubu we na bagenzi be barimo Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul yatorewe kuba Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu bagiye gusengerwa ku mugaragaro.


Rev.Karuranga Ephrem na bagenzi be bazasengerwa ku munsi w’ejo ngo bayobore itorero muri Mandat y’imyaka 5

Umuhango wo gusengera aba bayobozi bayobowe na Rev.Karuranga Ephrem uteganyijwe ku wa Gatandatu taliki ya 4 Kanama 2018 kuri Stade ya ULK ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ukazatangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa (9h00-13h00) by’akarusho ibi biroli mukazabikurikirana imbonankubone(Live ) kurubuga rwa gikristo WWW.IYOBOKAMANA.COM no kuri Life Radio(96.0) .Radiyo ya ADEPR .

Yanditswe na Joel Sengurebe/Mr Jo

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.